Abaturage b’Umurenge wa Nkombo bashyikirijwe ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika y'URwanda
Ku wa 16 Nzeri 2026, abaturage bo mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, bashyikirijwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana HABIMANA Alfred n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, igikorwa kigamije guteza imbere ubwikorezi bwo ku mazi no korohereza abaturage ingendo hagati y’uturere n’ibice bitandukanye bikikije Ikiyaga cya Kivu.

Umurenge wa Nkombo ni agace gatuwe n’abaturage bakoresha Ikiyaga cya Kivu mu ngendo zabo za buri munsi. Abaturage baho bakoresha ubwato mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhahirane, uburobyi, kugera ku masoko, kujya ku mirimo ndetse no kugera ku zindi serivisi z’ibanze. Kuba bahawe ubwato bushya byitezweho kugira uruhare mu kunoza izo ngendo.
Ubu bwato butangijwe ingendo zitwa WATER TAXI butwara abagenzi 51 bicaye neza na toni 5 z'imitwaro bufite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 500. Bukaba buzajya bubatwara kugenda no kugaruka ku frw 1200. Ubu kandi buzajya butwara abagenzi bava cyangwa bajya ku Kirwa cya Nkombo,bufite kandi ibikoresho by'umutekano wo mu mazi bihagije, harimo ibizwi nka Life jackets, Camera, kizimyamoto n'ibindi, ndetse n'umuvuduko ntarengwa wa 12 knots.
Ubu bwato buje koroshya ingendo z'abaturage bava cg bajya ku Nkombo/Nyankumbira na Rusizi/Budiki. Buzajya bukora urwo rugendo mu gihe kitarenze iminota 40. Abaturage bakomeje gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko adahwema kubagenera ibikorwa by’iterambere , bavuga ko ubwato bahawe buzabafasha mu ngendo zabo kandi bukorohereza ubuhahirane kuko bizabafasha kugenda mu buryo bworoshye no gukoresha igihe gito mu ngendo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana HABIMANA Alfred wabashyikirije ubu bwato yibukije ko ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu mazi ari ingenzi ku baturage batuye mu bice bikikijwe n’amazi. Akaba yasabye abaturage gufata neza ubwato bahawe no kubukoresha mu buryo bwateganyijwe, kugira ngo bukomeze kubafasha mu gihe kirekire.

Muri Nkombo, ubwato si uburyo bwo gutwara abantu gusa, ahubwo ni igikoresho gifasha abaturage guhuza ibikorwa byabo. Abaturage bakora ubucuruzi, uburobyi n’ibindi bikorwa byinjiriza imiryango amafaranga bakeneye ubwikorezi bwizewe kugira ngo umusaruro wabo ubashe kugera ku masoko no ku bawukeneye.
Abaturage kandi basabwe gushyira imbere umutekano mu gihe bakoresha ubwato. Ingendo zo mu mazi zisaba kubahiriza amabwiriza agamije kurinda ubuzima bw’abagenzi, harimo gukoresha ibikoresho by’umutekano no kwirinda gutwara abantu cyangwa imizigo irenze ubushobozi bw’ubwato.
Kuba abaturage ba Nkombo bahawe buzagira uruhare mu kunoza serivisi zijyanye n’ubwikorezi n’itumanaho hagati y’ahantu hatandukanye. Ibi ni ingenzi cyane ku baturage batuye ahantu ibikorwa remezo byo ku butaka bitaborohera kugeraho cyangwa aho ingendo zo mu mazi.
Abaturage bavuga ko bizeye ko ubwato bahawe buzakoreshwa neza kandi bugakomeza kubafasha mu iterambere ryabo. Bavuga ko ubwikorezi bwiza bushobora gutuma babasha kwitabira ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza, ndetse bakarushaho kwegera serivisi zitandukanye.
Abayobozi basabye kandi ko ubwato bwakoreshwa mu buryo buboneye, hagashyirwaho gahunda ihamye y’ingendo kandi abaturage bakamenya uko serivisi izajya itangwa. Ibi bizafasha kugira ngo ubwato bugere ku ntego yo korohereza abaturage ingendo no guteza imbere ubuhahirane.
Muri rusange, gushyikiriza abaturage b’Umurenge wa Nkombo ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika ni igikorwa gifite akamaro ku baturage bakoresha Ikiyaga cya Kivu mu buzima bwa buri munsi. Biteganyijwe ko buzafasha koroshya ingendo, guteza imbere ubuhahirane no gufasha abaturage kugera ku masoko na serivisi zitandukanye, bityo bukagira uruhare mu iterambere ry’Umurenge wa Nkombo n’Akarere ka Rusizi muri rusange.