Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’ibihugu 2 aribyo, RepubulikaIharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi; kakaba gafite imipaka 5 yemewe igahuza nibyo bihugu; ibi bifasha ubucuruzi bw’imbere mu karere cyane cyane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.Mu karere hari ibikorwa remezo bitandukanye bifasha ubucuruzi gutera imbere aribyo: imihanda ,ikibuga cy’indege gifasha ubuhahirane, ububiko bunini bwa MAGERWA bufasha mu kubikamo ibicuruzwa bituruka hanze y’igihugu n’agace kahariwe inganda(Industrial Park). Mu karere hari inganda nini zirimo CIMERWA itunganya ciment n’uruganda rw’icyayi rwa SHAGASHA, hari kandi inganda nto zitunganya umusaruro ukomoka ku bihingwa ngandurarugo, ngengabukungu, ndetse n’umusaruro ukomoka kubworozi. Ibikomoka ku biti nabyo ntibyibagiranye kuko hari agakiriro gafasha mukubitunganyamo ibikoresho. Mu karere ka Rusizi kandi ingomero z’amashanyarazihari zigaburira igihugu cyose ndetse n’Akarere ku buryo buhoraho muri zo hari Mururu, Gishoma Pit plant.
Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’ibihugu 2 aribyo, RepubulikaIharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi; kakaba gafite imipaka 5 yemewe igahuza nibyo bihugu; ibi bifasha ubucuruzi bw’imbere mu karere cyane cyane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.Mu karere hari ibikorwa remezo bitandukanye bifasha ubucuruzi gutera imbere twavuga , imihanda ,ikibuga cy’indege gifasha ubuhahirane, ububiko bunini bwa MAGERWA bufasha mu kubikamo ibicuruzwa bituruka hanze y’igihugu n’agace kahariwe inganda(Industrial Park). Mu karere uhasanga inganda nini zirimo CIMERWA itunganya ciment n’uruganda rw’icyayi rwa SHAGASHA, hari kandi inganda ntoya zitunganya umusaruro ukomoka ku bihingwa ngandurarugo, ngengabukungu, ndetse n’umusaruro ukomoka kubworozi. Ibikomoka kubiti nabyo ntibyibagiranye kuko dufite agakiriro gafasha mukubitunganyamo ibikoresho. Mu karere ka Rusizi kandi ingomero z’amashanyarazihari zigaburira igihugu cyose ndetse n’Akarere ku buryo buhoraho.