Intangiriro
Ibi ni ibisabanuro bigufi birebana n’amahoro yakirwa n’inzego zibanze nkuko biteganywa, iteka rya Perezida N°25/01 ryo kuwa 09/07/2012, rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze.
1. Amahoro
1.1 Amahoro yakwa ku bukode bw’ubutaka
1.2 Amahoro yakwa kuri serivisi z’ubutaka (ibibanza)
1.3 Amahoro yakwa ku mirimo y’ubutegesti yerekeranye n’umutungo utimukanwa.
1.4 Amahoro ku isuku rusange
1.5 Amahoro ku byapa byamamaza iminara y’itumanaho na banderole.
1.6 Amahoro kuri parking
1.7 Amahoro y’isoko
1.8 Amahoro yakwa kuri serivisi zitangwa na leta
1.1 Amahoro yakwa ku bukode bw’ubutaka
Amahoro yakwa k’ubukode bw’ubutaka ubwo aribwo bwose ariko hakurikijwe icyo bwagenewe gukoreshwa, ayo mahoro mu karere ka Rusizi, ibipimo byayo byigwa kandi bikemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere.
Ibyo bipimo byemezwa hashingiye ku miterere y’aho ubwo butaka buherereye ndetse n’ibikorwa remezo bihari. Ayo mahoro kandi ashyirwaho hagendewe ku rwego rw’Imidugudu y’Akarere. Ayo mahoro yishyurwa buri mwaka agahera taliki ya mbere (01) y’ukwezi kwa mbere (01) k’umwaka wishyurirwa akageza taliki ya 31 Ukuboza (12) k’umwaka wishyurirwa.
Hashingiwe ku masezerano y’imikoranire hagati y’Akarere ka Rusizi na RRA yo kuwa 23/07/2015, avugako Imisoro n’amahoro by’Akarere bizajya byakirwa na RRA maze amafaranga yinjiye akoherezwa kuri konti y’Akarere, bityo ubu abasora bakeneye ubufasha mu imenyekanisha bagana ahari ibiro bya RRA mu karere biri aha hakurikira ku murenge wa Kamembe; Muganza,Giheke,Mururu,Rwimbogo, ku Karere ka Rusizi no ku murenge wa Nyakabuye,abakozi bakorera aha bakurikirana n’indi mirenge yose. Mu kwishyura hakoreshwa ikoranabuhanga ryabugenewe aho buri wese yinjira ku rubuga rwa RRA arirwo www.rra.gov.rw Muburyo bwo gukomeza kunoza serivisi zo kwishyura kandi, uwishyura amahoro y’ubukode bw’ubutaka byarorohejwe kuburyo ashobora no kubikorera kuri telefoni ye igendanwa byose akoresheje gusa*800# ubundi ugakurikiza ibyanditse. Nyuma y’Imenyekanisha uhabwa inimero ibigaragaza ndetse iyo numero niyo witwaza ujya kwishyura bitewe naho wahisemo mu imenyekanisha ryawe.
Usora wamaze kubona numero yo kwishyuriraho ashobora kwishyura akoresheje uburyo bukurikira
Bank; Mobile Money cyangwa Mobicash
1.2 Amahoro yakwa kuri serivisi z’ubutaka (ibibanza)
Amahoro yakwa kuri serivisi z’ubutaka arizo: Ihererekanya ry’Umutungo no Kwandikisha ubutaka
1.3 Amahoro yakwa ku mirimo y’ubutegesti yerekeranye n’umutungo utimukanwa.
Amahoro yakwa ku mirimo y’ubutegesti yerekeranye n’umutungo utimukanwa ni Gushyira umukono kunyandiko z’ubutaka, Gutanga impushya zo kubaka, Gutanga impushya za burundu, ingwate n’ibindi
· Ibihano
Igihe amahoro atishyuwe cyangwa yakarerewe, usora ahanishwa ihazabu ingana n’icumi ku ijana (10%) by’amafaranga yagombaga kwishyura hiyongereyeho inyungu z’ubukererwe zingana na 1,5% kuri buri kwezi kw’ubucyererwe.
1.4 Amahoro ku isuku rusange
Ibikorwa by’isuku rusange mu karere hose bikorwa hifashishujwe amafaranga akomoka ku mahoro yakwa isuku. Amahoro y’isuku yishyurwa ni amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu (3,000frw) n’ibihumbi cumi (10,000frw) ku kwezi.
1.5 Amahoro ku byapa byamamaza iminara, itumanaho na banderole.
Icyapa cyishyuzwa amafaranga atarenze 20,000fr kuri metero kare ku mwaka; gushinga icyapa cyamamaza, Umunara cyangwa banderole babisabira uburenganzira ku buyobozi bw’Akarere. Umunara wishyuzwa 2000f/m y’uburerebure, Banderole, yishyuzwa amafaranga atarenze 10,000frw ku munsi;Ibyapa byamamaza ku buryo bwa elekitroniki byishyura amafaranga 80,000frw ku mwaka. (Aya mahoro yose yishyurwa rimwe mu mwaka)
1.6 Amahoro kuri pariking
Ni amahoro yishyurwa n’ikinyabiziga mu gihe yinjiye muri pariking.Hishyurwa : amafaranga hagati ya 100 na 3000 ku isaha bitewe n’ikinyabiziga.
Amafaranga hagati ya 10000 na 20000 ku kwezi bitewe n’ikinyabiziga
1.7 Amahoro y’isoko
Aya mahoro ni amafaranga atangwa n’umucuruzi ucururiza mu isoko runaka , akemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere bitewe n’ubunini bw’ahacururizwa n’aho isoko riherereye.
1.8 Amahoro yakwa kuri serivisi zitangwa na leta
Aya ni amafaranga atangwa ku byemezo n’impapuro bitangwa na leta n’inyandiko zishyirwaho umukono na noteri.
IBIHANO
Iyo nyiri kibanza kiri mu bukode atishyuye amahoro buri mwaka wishyurirwa yishyura ubukode hiyongeraho intuburamusoro ingana na 10% ku gaciro ku bukode bwa buri mwakaariko atarenga 10000 hiyongereyeho inyungu z’ubukererwe zingana na 1.5% kuri buri kwezi k’ubukererwe.
Aho imisoro n’amahoro byishyurirwa
Nyuma yo gukora imenyekanisha (Declaration) ukoresheje murandasi cyangwa interneti uhabwa umubare (Token Number) ukawujyana muri banki kuri konti za RRA –Rusizi District, zikurikira:
B KIGALI RRA // 00040-0636219-29
B. POPULAIRE RRA // 496-3806297-11
Ku bindi bisobanuro birebana n’ibikubiye muri akagatabo wakwegera ibiro bya RRA bishinzwe kwakira imisoro n’amahoro biherereye aha hakurikira:
ü Ku cyicaro cya RRA (Headoffice) giherereye mu murenge wa Kamembe 0788858243
KANDA HANO USURE URUBUGA RW'IKIGO CY'IGIHUGU CY'IMISORO N'AMAHORO UBONE AMAKURU MENSHI YEREKEYE IMISORO MU RWANDA
KANDA HANO USURE URUBUGA IREMBO RWISHYURIRWAHO SERIVISI N'ANDI MAHORO
KANDA HANO USOME URWUNGE RW'AMATEGEKO Y'IMISORO AKORESHWA MU RWANDA
Service | Inshingano |
Kwakira imisoro n’Amahoro | Kwakira imisoro n’amahoro ku bufatanye n’abakozi babishinzwe mu Mirenge. Kwakira no gucyemura ibibazo byose birebana n’abasora, baba abasora imisoro isanzwe n’abatanga amahoro. |
Ubugenzuzi bw’imisoro n’Amahoro | Kugenzura no gukurikirana ko uburyo n’ibikoresho bikoreshwa mu kwakira imisoro n’amahoro byubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga kwakira imisoro n’amahoro . |
Ubucungamari | Gutegura no gutanga raporo y’imari ya buri kwezi, igihembwe n’umwaka. Kwishyura services zinyuranye zihabwa Akarere . |
Ingengo y’Imari | Gushyira mu bikorwa ingengo y’imari y’Akarere yemejwe hakurikijwe ibyateganyijwe no gutanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari buri gihembwe |