UKO UBWOROZI BUHAGAZE MU KARERE KA RUSIZI

 Servisi y’ubworozi mu Karere ka Rusizi itanga ubujyanama mu bijyanye n’ubworozi bw’amatungo maremare, amagufi, ubuvumvu n’ubworozi bw’amafi mu byuzi no muri Kareremba mu kiyaga cya kivu.

Binyuze mu bakozi bashinzwe ubworozi, muri buri Murenge hatangwa serivise zo gusuzuma indwara no kuvura amatungo, gutera intanga, gukingira, gupima no gusuzuma  isuku y’ibikomoka ku  matungo. Hakorwa na none ubukangurambaga ku kororera amatungo mu biraro, kugaburira amatungo no gufata neza umusaruro ukomoka ku matungo.

Ku bufatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) hatangwa impapuro z’inzira ku matungo maremare n’amagufi imbere mu gihugu. Icyangombwa cyo gutwara impu kimwe n’ibikomoka ku matungo gisabwa Umukozi wa RAB ukorera mu Karere ka Rusizi : Dr HABIMANA Cyprien :  0782412222 no kuri cyprienrb@yahoo.fr

Na none ku bufatanya n’inzego zitandukanye zikorera mu karere muri gahunda ya Girinka, gahunda yashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igamije koroza umuryango ukennye inka y’umukamo kugira ngo iwufashe gutera imbere. Ni muri urwo rwego hashyizweho Komite ya Girinka  kuva  ku rwego rw’Akarere, Imirenge n’utugari, izi komite zikaba zigenwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi  No 0001/2016 yo kuwa 25/02/2016 agenga imitangire n’imicungire y’inka zitangwa muri gahunda ya Girinka.

Imiryango imaze korozwa inka ni 6084 hakurikijwe imibare yo mu mpera z’ukwezi kwa 12/2017. Muri rusange, mu Karere ka Rusizi hari inka 26.219, ihene (54.203), inkoko (96.857), ingurube (32486).

Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inkoko, amakoperative 18 y’urubyiruko yorojwe inkoko 1.000 kuri buri koperative. Ubu mu Karere hari umushoramari Charles Moncher ukora ubworozi bw’amafi muri Kareremba mu kiyaga cya kivu, akaba yaraje asanga UCOPEPORU yari isanzwe ikora ubu bworozi.

Serivise zitangwa  ku rwego rw’Umurenge aho buri Murenge ufite umukozi ushinzwe ubworozi . Izo ni izi zikurikira:

-        Gutera intanga,

-        Gukingira amatungo indwara z’ibyorezo;

-        Gusuzuma indwara z’amatungo no kuyavura;

-        Gusuzuma isuku y’ibikomoka ku bworozi

-        Kugira inama abantu bose bashaka gukora ubworozi bwa kijyambere

 Amategeko n’amabwiriza

1.       Amabwiriza mashya kuri gahunda ya girinka: www.minagri.gov.rw

2.       Amabwiriza ku gukusanya, gutwara no gucuruza amata: www.minagri.gov.rw

3.       Uruhushya rw’igikingi cyo kororeramo amafi muri Kareremba: www.minagri.gov.rw

4.       Itegeko rigenga imicungire ya farmusi veterinaire : www.minagri.gov.rw

5.       Animal health law: www.minagri.gov.rw