Akarere ka Rusizi ni akarere karangwamo ubuhinzi bwaba ubw'ibihingwa ngandurarugo ndetse na ngengabukungu. Mu buhinzi bw'ibihingwa ngandurarugo hari ibihingwa binyuranye ari byo: imyumbati,ibigori,ibishyimbo,umuceri n'ibindi bitandukanye.
IBIHINGWA NGENGABUKUNGU (CASH CROPS) MU KARERE KA RUSIZI
Mu Karere ka Rusizi habonekamo ibihingwa ngengabukungu (Cash Crops)by’ingenzi bikurikira:
1. Ikawa : Hagende ku ibarura rya Kawa ryakozwe muri 2015 mu Karere ka Rusizi kose hari ibiti bya kawa bigera kuri 5 544 315 . Akarere kacu kari ku mwanya wa gatatu mu kugira ibiti by’ikawa byinshi mu Ntara y’iburengerazuba . Umusaruro wabonetse ku giti kimwe umwaka ushize wari 3 kg . Ubu mu Karere ka Rusizi ikawa y’ibitumbwe yatunganyirijwe mu nganda 27, hakaba haratunganyijwe kawa y’ibitumbwe igera kuri Toni 7 846, 338 . Ikawa ihingwa mu Mirenge yose igize Akarere uko ari 18 gusa mu Murenge wa Bweyeye batangiye guhinga Kawa mu mwaka wa 2017/2018 ahatewe kawa ku buso bwa 69.8 ha mu Kagari ka Rasano. Hakaba hateganyije kuzamura umusaruro wa kawa y’ibitumbwe kugera kuri toni 8 403 muri 2017/2018.
2. Icyayi: ni igihingwa ngengabukungu gihingwa mu Mirenge ya Giheke ,Nkungu,Mururu ,Kamembe na Nyakarenzo. Icyayi kiva muri iriya mirenge gitunganyirizwa mu ruganda rumwe rwa Shagasha. Gihinze ku buso bwa 1035 ha. Ubu hateguwe ingemwe z’icyayi zigera kuri 200 000 zo gusimbura izapfuye no kuvugurura icyayi gishaje mu mwaka wa 2017/2018.
3. Ubuhinzi bw’imbuto: Mu karere ka Rusizi hari ubuhinzi bw’ imbuto z’ubwoko bunyuranye:Amatunda (Maracuja) n’ibinyomoro bihingwa cyane mu Mirenge ya Gashonga , Nyakarenzo, Rwimbogo na Nzahaha naho imyembe , amacunga, indimu , na Mandarine bigahingwa cyane mu Mirenge igize ikibaya cya Bugarama (Bugarama, Muganza, Gitambi Nyakabuye na Nzahaha). Mu mwaka wa 2017/2018 mu karere hari imbuto zihinze ku buso busaga burenga hegitari 191.
4. Imboga: Akarere ka Rusizi n’akarere kera imboga mu mirenge yako yose kandi z’ubwoko bwose.Imboga zihingwa mu karere ka Rusizi ziganjemo inyanya, intoryi , ibitunguru n’amashu,imbwija n’izindi. Mu gihembwe cy’ihinga cya 2017-18 A imboga zahinzwe ku buso bwa hegitari 311 . Akarere ka Rusizi kari mu Turere tweza imboga nyinshi cyane cyane mu kibaya cya Bugarama no mu mibande itandukanye hiryo no hino mu Mirenge.