KOPERATIVE, INZIRA Y’ITERAMBERE RIRAMBYE MU KARERE KA RUSIZI

Akarere ka Rusizi gafite amakoperative 404 afite ubuzima gatozi, abumbiyemo abanyamuryango 26.216 barimo abagabo 14843 n’abagore11373 bateranyije imari shingiro ingana na 1 614 21 839 Frw.Ayo makoperative ari mu byiciro bishingiye ku byo akora ku buryo bukurikira: 1. Ubuhinzi ni 86 2.Ubworozi ni 77 3.Ubucuruzi ni 79 4.Ubukorikori ni 40 5.Serivisi zitandukanye:83 6.Transport ni 27 7. Uburobyi ni 12

Izo koperative zifite uruhare runini mu guteza imbere abanyamuryango bazigize aho zagiye zihindura ubuzima bw’abazigize bishingiye mu kunoza Umurimo bakora ndetse no kunganirana mu bushobozi n’uburyo bw’imikorere.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufasha izo koperative kunoza neza ibyo zikora, kunoza imiyoborere n’imicungire igamije kurushaho guteza imbere abanyamuryango bazigize no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu nk’uko biri mu mahame agenga koperati

Inyandiko z'ingenzi mu gushinga koperative