BWEYEYE,HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE

Ku wa 08 Werurwe 2021 mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi hose ku isi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku ncuro ya 46. Mu rwego rw’akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Bweyeye.Abawitabiriye bahuriye mu muganda wo guhanga umuhanda ujya mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mutimawurugo wa Ruhondo. Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa byo kuremera imiryango aho imiryango 20 ku bufatanye na Caritas-Rwanda yorojwe amatungo magufi y’ihene 20 naho umugore umwe aziturirwa inka muri gahunda ya “Girinka” Iyi miryango yorojwe yashimye ko ubu no neho igiye gukomeza kwiteza imbere aho bazabona ifumbire bakomora kuri aya matungo ndetse bagaharaniro ko yororoka. Mu ijambo rye umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu karere Madamu Uwizeye Perpetue yongeye gusaba abagore gushishikarira umurimo na cyane ko leta yabahaye ijambo kandi ritazasubira inyuma. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza bwana NSIGAYE Emmanuel wari umushyitisi mukuru muri uyu munsi yongeye kwibutsa abari aho bose ko bagomba gukomeza kurwanya amakimbirana n’ihohoterwa iryo iri ryo ryose rikorerwa umugore. Asaba abagore kudahishira abakora ihohoterwa ryo mu ngo cyangwa abatera abana b’angavu inda z’imburagihe. Yasoje ijambo yongera gusaba abagore kuguma ku ruhembe mu ngamba zo kurwanya Covid19 nk’uko insanganyamatisiko yabigarukagaho.