RUSIZI,UKWISHYIRAHAMWE MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA

Abanyarwanda mu muco wabo buri gihe ntibasibye kuvuga ko abishyize hamwe nta kibananira. Muri uwo murongo abagore bo mu murenge wa Muganza mu Kagari ka Gakoni umudugudu wa Gatabuvuga ho mu karere ka Rusizi barebye imibereho mibi igaragara mu ngo zabo aho baryamaga hasi cyangwa ku byatsi maze maze banyuze mu nama y’Igihugu y’abagore mu mudugudu wabo bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe mu itsinda “KOMEZUTERIMBERE MUNYARWANDAKAZI”ari 35 bityo bagenda begeranya amafaranga 200 buri cyumweru kuva muri Nzeri 2019 maze nyuma y’umwaka umwe n’amezi ane basanga bamaze kugira ubushobozi buhagije bokora igikorwa cyo gusasirana buri wese ahabwa matela ku wa 3 Gasyantare 2021. Izi matela zose zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumi ijana na makumyabiri ( 1.120.000frw) Nyuma yo kubona ko guhera ku bushobozi buto bushyizwe hamwe bakaba biyemeje kandi kubaka n' amatsinda y'ubwisungane mu kwivuza aho intego yabo ari uko hatazongera kugira umuryango ubura ubwisungane mu kwivuza.