UMURENGE WA NYAKARENZO KU ISONGA MU KWESA UMUHIGO W’UBWISUNGANE MU KWIVUZA 2020-2021

Muri gahunda yo kwimakaza iterambere ry’imibereho myiza ni ngombwa ko abaturage baba bafite ubuzima bwiza bakesha kuba bashobora kwivuza igihe cyose barwaye kandi bakavurwa bitabahenze bisunze gahunda ziba zarabashyiriweho ku neza yabo. Muri izi gahunda rero ubuyobozi bufite mu nshingano guhora bakangurira abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza ari bumwe mu ishingiro ribafasha guteza imbere imibereho yabo myiza . Ni muri uwo icyo cyerekezo ku wa 06 Mutarama 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buranganjwe imbere n’umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem bwashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo kuba bwaraje ku isonga mu kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza buwesa 100% mbere y’indi mirenge igize Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2020-2021. Uyu murenge ukaba mu mezi atanu yambere ya 2020-2021 wari waramaze kuwesa abaturage bose 100% bafite ubwisungane mu kwivuza ariko ubu bakaba bageze ku 100.7%. Mu gushimira uyu murenge ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukaba bwawugeneye igikombe ndetse n’imashini mudasobwa yo gukomeza kubafasha guha abaturage serivisi inoze. Umunyambabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge DUKUZUMUREMYI Anne Marie yashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuri iki gikorwa abizeza gukomeza gushyira mu bikorwa indi mihigo nk’uko bayihize. Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere yabasabye gukomeza gushyira imbaraga no mu yindi mihigo bityo nayo bakayesa ku gihe. Yasabye nanone abayobozi bose bashinzwe abaturage muri uyu murenge gukomeza gushyira hamwe mu gukemurira umuturage ibibazo no kumuzamura mu iterambere rirambye.