RUSIZI, IBYUMBA BY’AMASHURI BISHYA MU NZIRA YO GUKEMURA UBUCUCIKE MU MASHURI

Ku wa 30 ukuboza 2020 ku rwunge rw’amashuri ya Kaboza,mu murenge wa Gitambi ho mu karere ka Rusizi, hatashywe ibyumba by’amashuri 10 n’ubwiherero 12. Muri ibyo byumba 10 harimo 7 byubatswe ku nguzanyo ya banki y’isi na 3 ku nkunga y'umufatanyabikorwa ufite uruganda rwa kawa muri ako kagari ka Cyingwa. Ibi byumba byatashywe ni bimwe mu byumba 754 byubakwa ku nguzanyo ya Banki y’isi. Muri ibi byumba byose harimo 88 bigeretse na 666 byubatswe mu buryo butageretse. Muri ibi byumba kandi 328 bimaze kuzura neza birimo n’intebe ku buryo ubu abana babyigiramo naho ibindi bisigaye bikaba nabyo bizaba bibonetse mu gihe cy’ukwezi kumwe. Abaturage barerera kuri iki kigo bagaragaje ibyishimo kuko umwe muri bo yagize ati:”Ubu turanezerewe kuko abana bacu bagiye kujya bigira ahantu hameze neza kandi bibarinde no kujya kwiga kure dore ko nacyo cyari ikibazo cyari kiduhangayikishije.” Umuyobozi w’Akarere Bwana Kayumba Ephrem ataha aya mashuri yasabye abitabiriye iki gikorwa kuzafata neza aya mashuri kugira ngo azashobore kuramba,maze asaba abarezi gukomeza gutangaubumenyi ariko banatanga uburere bukwiye bagahatanira kwesa umuhigo wo gutsindisha neza no gutoza abanyeshuri ikinyabupfura.