ABATURAGE B’UMURENGE WA BWEYEYE BAKOMEJE GUSAGWA N’IBYISHIMO.

Muri cyerekezo cya leta y’uRwanda cyo gukomeza kwita ku baturage no kuvana abari kure mu bwigunge, kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 abaturage bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi bongeye gusabagizwa ibyishimo n’ibikorwa binyuranye bibakura mu bwigunge byabakorewe. Ibi babigaragaje ubwo Akarere ka Rusizi kabashyikirizaga imodoka yo mu bwoko bwa Fuso isimbura iyo bari bahawe na Nyakubahwa perezida wa repubulika y’uRwanda yashaje. Ubwo umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza bwana NSIGAYE Emmanuel yabashikirizaga iyi modoka bagize bati:”Dukomeje gushimira Nyakubahwa perezida w’uRwanda Paul KAGAME uko adahwema kutwitaho twe abaturage b’umurenge wa Bweyeye. Hehe no kongera kubura uko tugeza umusaruro wacu ku masoko cyangwa ngo tubure uko tuzana ibyo twahashye bivuye ahandi bidufasha mu buzima bwa buri munsi. Ibyishimo byabo ntibyari bishingiye gusa ku gushyikirizwa imodoka ahubwo byari binashingiye ku kuba imiryango 46 yo mu batishoboye yari yashyikirijwe amatungo magufi yo kuzabafasha kwikura mu bukene . Umuyobozi w”Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza bwana NSIGAYE Emmanuel yabasabye kubungabunga haba iyi modoka ndetse n’aya matungo bahawe bikazabagirira akamaro nk’uko ubuyobozi budasiba kubibashishikariza no gukora ibishoboka byo kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza