RUSIZI, HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAFITE UBUMUGA

Mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi hose mu mu gihugu kuri uyu wa 03 Ukuboza hizijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga. Abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga bahuriye hamwe bizihiza uyu munsi unababera umwanya wo gusubiza amaso inyuma bareba ibyo bishimira bagezeho cyane muri manda y’imyaka itanu iri gucyura igihe . Abafite ubumuga bamaze kwibumbira mu matsinda 2920 mu karere kose ndetse bakaba baranizigamiye ku buryo ubu banagurizanya bagakora imishinga ibyara inyungu Umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem wari umushyitsi mukuru muri uyu munsi yabahaye impanuro zigaruka ku nsanganyamatsiko y’umunsi abasaba gufatana urunana bakomeza kwirinda indwara z’ibyorezo birimo n’icyugarije isi yose cya Covid 19. Yanaboneyeho gushyikiriza amagare bamwe mu bafite ubumuga bo mu mirenge ya Bugarama na Giheke azajya abunganira.