MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASUYE AKARERE KA RUSIZI.

Muri gahunda y’ubuyobozi bw’igihugu yo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu profeseri SHYAKA Anastase yasuye Akarere ka Rusizi. Muri uru ruzinduko rwe yasuye imirenge inyuranye y’Akarere ari yo Bweyeye,Gikundamvura na Nzahaha. Uruzinduko akaba yaruhereye mu murenge wa Bweyeye aho yabonanye n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze kuva kuri ba Mutwarasibo kugeza ku murenge ndetse n’abandi bavuga rikumvikana bose bahari. Mu butumwa yabahaye yabasabye kurangwa n’ishyaka mu kurwanya ikibi no kwimakaza umuco w’icyiza no kwesa imihigo. Kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa haba mu gukora ibikwiye haba mu mibereho myiza haba mu bikorwa by’amajyambere ndetse no mu mutekano. Ati:”leta yahisemo imiyoborere ishingiye ku muturage ariko ntabwo ari umuturage uryamye imiyoborere ngo imwiture hejuru ahubwo ni umuturage uyigiramo uruhare. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yibukije aho yanyuze hose ko umutekano ariwo shingiro rya byose bityo abasaba kuwukomeraho mu ngeri zose. Abaturage b’umurenge wa Bweyeye bishimiye kubona minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabasuye. NYIRANDAYAMBAJE Alvera umwe mu bari bitabiriye yagize ati:”Minisitiri najyaga mwumva kuri radiyo ndetse nkanamubona kuri televiziyo ariko ubu ndishimye cyane kuko ubu mubonye imbona nkubone. Ibi rwose biradushimishije kandi bitwereka ko leta yacu yitaye koko ku muturage”.