RUSIZI: ISUZUMA RY'IMIHIGO Y'AKERERE 2012-2013 KU RWEGO RW'IGIHUGU

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rusizi hari kubera isuzumabikorwa ry'imihigo y'umwaka wa 2012-2013.Atangiza ku mugaragaro uyu muhango Umuyobozi w'Akarere Bwana NZEYIMANA Oscar yahaye ikaze abashyitsi baturutse ku rwego rw'iGihugu  mu gikorwa cyo gusuzuma uko imihigo yasinyiwe imbere y'umukuru w'i Gihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizwe mu bikorwa,Uyu muhango wateraniyemo,Abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere,Abagize Inama Njyanama,PSF,Abagize JADF y'Akarere,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge,bamwe mu bakozi bakorera ku rwego rw'Imirenge n'Akagari,inzego zinyuranye zikorera mu Karere zifatanya nako umunsi ku wundi kugirango imihigo ibashe kweswa.
Murakoze.