MINISITIRI W’IBIKORWA REMEZO YASUYE RUSIZI

Muri gahunda ya guverinema yo kwegera abaturage, kuri uyu wa 16 Ukwakira 2020 minisitiri w’ibikorwa remezo Ambasaderi GATETE Claver yasuye Akarere ka Rusizi. Uru ruzinduko rwe rwibanze mu gusura ibikorwa remezo binyuranye biri kubakwa mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kureba aho bigeze no kureba ahari ibibazo kugira ngo bikemurwe. Mu bikorwa binyuranye minisitiri yasuye yabanje gusura imirimo yo kuvugurura ikibuga cy’indege cya Kamembe areba aho imirimo igeze akaba yasanze imirimo iri kugenda neza ku buryo mugihe kidatinze izaba irangiye. Avuye ku kibuga cy’indege yakomeje asura imihanda iri ya kaburimbo 5.5 km iri kubakwa mu karere ku nkunga ya Banki y’isi.Akaba yagaragarijwe ko muri Mutarama 2021 izaba irangiye. Yakomeje asura ahubakwa icyambu cya Rusizi ahazajya hambukira abazanywe n’ubwato ku nkunga ya TrademarkAfrica. Minisitiri yasabye abubaka kwihutisha imirimo bigaragara ko yadindijwe n’icyorezo cya Covid19 maze bamwizeza ko bitarenze kamena 2021 imirimo izaba irangiye bityo icyambu kigakora dore ko aba bari kubaka I Rusizi ari nabo bari kubaka ikindi I Rubavu bityo bikaba biri kujyana. Nyuma yasuye umuhanda wa Kamembe Bugarama akaba yavuze ko hamaze gutangwa isoko ku buryo imirimo yo kuwusana ahameze nabi iri bugufi yo gutangira. Uru rugendo rwa Minisitiri rwasuye ibikorwa binyuranye kuko hejuru y’ibyavuzwe haruguru yanasuye ibikorwa byo kubaka amazi biri gukorwa aho hazubakwa isoko ya m33000 izagaburira imirenge 4 ariyo Bugarama,Gikundamvura,Nyakabuye na Butare ndetse n’imishinga yo gukora amasoko atandukanye azatanga amazi mu mujyi wa Rusizi ku nkunga ya Banki y’iterambere y’Afurika. Akaba yavuze ko umwaka utaha wa 2021 uzajya kugera hagati ikibazo cy’amazi muri Rusizi kirimo kirangira. Amashanyarazi nayo ntiyibagiranye muri uru ruzinduko rwa minisitiri w’ibikorwa remezo kuko yagiye kureba ahaurizwa megawati zigera kuri 40 zigabanywa ibuhugu 3 aribyo uRwanda Uburundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(DRC). Yanasuye kandi umupaka wa Rusizi ya I ahubatswe pariking n’umuhanda uri kubakwa haba ku mupaka ku ruhanda rw’uRwanda n’uruhande rwa Kongo ku nkunga ya banki y’Uburayi imirimo naho ikaba irimbanyije.