AKARERE KA RUSIZI KABONYE UBUNDI BUKARABIRO

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Koronavirusi akarere ka Rusizi gakomeje gufatanya n’abafatanyabikorwa bako kongera ibikorwa remezo byo bufasha abaturage kunoza isuku. Kuwa 8 Ukwakira 2020 nibwo uruganda rwa sima nyarwanda CIMERWA rwashyikirize kumugaragaro akarere ka Rusizi ubukarabiro (hand washings) cumi na bubiri bifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana inani na bibiri n’amafaranga mirongo irindwi n’abiri (1182072).Bumwe muri muribwo bwubatse ku masoko ya kamembe , ubundii bukarabiro bwubatse mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya kamembe. Umuyobozi (CEO)wa Cimerwa Albert Sigei yavuzeko ubu bukarabiro bwatanzwe mu rwego rwo gufasha kurandura burundu covid-19 mu karere ka Rusizi akomeza gushishikariza abaturage gukoresha ubu bukarabiro neza nk’uko byagenwe . Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem yashimiye CIMERWA uruhare rwayo mu bikorwa bifasha abaturage . Umwa mu bagenzi MUKANDAYISABYE Laurence wabukoresheje mbere yo kwinjira mu isoko ajya guhaha yavuze ko rwose bimushimishije kubona ubu bukarabiro bwa kijyambere buzabafasha kunoza isuku no gukomeza kwirinda Covid 19 igihe bazaba baje guhaha dore ko mu isoko hahurira abantu benshi kandi koko bikwiye ko bakaza ingamba zo kwirinda no kuri buri wese undi.