RUSIZI, HASINYWE IMIHIGO YA BAMUTIMAWURUGO.

Muri gahunda y’igihugu yo gukorera ku ntego ku 06 ukwakira mu cyumba cy’inama cy’akarere, abagize inama y’igihugu y’abagore (CNF) basinye imihigo bazakoreraho mu mwaka 2020-2021. Iyi mihigo yibanda ku ihindura imibereho myiza y’abaturage bayisinyanye n’umuyobozi w’akarere bwana KAYUMBA Ephrem ihagarariwe na guverineri w’intara y’Iburengerazuba bwana MUNYANTWALI Alphonse wabasabye gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano uhereye mu ngo, barwanya cyane ubuharike, amakimbirane yo mu ngo kuko ariwo nkingi yo kwikura mu bukene. Aha kandi Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yabizeje ubufatanye mu kwesa iyi mihigo.