ABATURAGE B’UMURENGE WA NKOMBO BAHAWE UBWATO BWA KIJYAMBERE.

Muri gahunda ya leta yo kwita ku baturage no kubagenera ibyo bakeneye bifasha kuzamura imibereho yabo haba mu mibereho myiza ndetse no mu bukungu. Muri icyo cyerekezo; Kuri uyu wa 05 Ukwakira 2020 abaturage b'Umurenge wa Nkombo bari mu byishimo bitagereranywa batewe no gushyikirizwa ubwato bwa kijyambere bagenewe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’uRwanda Paul Kagame ubu bwato butwara abantu 30 ndetse na Toni 3 z'imizigo. Guverineri w’intara y’iburengerazuba bwana MUNYANTWALI wari umushyitsi mukuru mugushyikiriza abaturage iyo mpano ya Perezida wa Repubulika yabasabye gukomeza kwimakaza umutekano kuko ariwoshingiro ry’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myizaza yabo. Abaturage mu ijwi rya perezida w’inama njyanama y’umurenge wabo bakomeje gushimira Nyakubahwa perezida wa repubulika uko adahwema kubatekereza no kubagenera ibikorwa bibakura mu bwigunge.