RUSIZI: Inama ya Central and Local Government Live!!!!!

Uyu munsi tariki ya 18/07/2013 mu cyumba cy'inama (Video Conference Room),cy'Akarere ka Rusizi hakurikiraniwe inama yabereye i Kigali muri Sport View Hotel,yari itumiwemo Abagize biro z'Inama Njyanama z'Uturere, Abayobozi b'Uturere, Abavices Mayors FED, Abavices Mayors ASOC,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose y'Igihugu,iyo nama ikaba yayobowe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana MUSONI James.

Atangiza ku mugaragaro iyo nama yashimiye ituze n'uburyo yitabiriwe n'inzego zinyuranye, ikaba yari mu rwego rwo kongera kuganira no kwibukiranya uburyo ibyiciro byose mu nzego za Leta bafatanyiriza hamwe bakabasha kwesa imihigo y'umwaka mushya w'ingengo y'Imali wa 2013-2014.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bagera kuri 91 b'Utugari 94 tugize Akarere ka Rusizi, bitabiriye iyo nama muri Video Conference Room,bakurikiranye ibiganiro byose byatanzwe ndetse babitangaho ibitekerezo,bakaba bishimiye cyane uburyo iyi nama yateguwemo banashima ibiganiro byayitangiwemo kuko yari ikenewe mu rwego rwo gukomeza gufatanya n'inzego zinyuranye mu kwesa Imihigo Abayobozi b'Uturere basinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.