RUSIZI INGENGO YIMARI 2013-2014 YEMEJWE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Nyakanga 2013,mu cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Rusizi,habereye umuhango wo kwemeza Ingengo y'Imali y'umwaka wa 2013-2014.
Uyu muhango ukaba wayobowe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi Bwana KAMANZI Symphorien.Atangiza ku mugaragaro uwo muhango Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Bwana NZEYIMANA Oscar yatangiye aha ikaze anashimira  abitabiriye uwo muhango barimo Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere ka Rusizi,Inama  Njyanama y'Akarere ka Rusizi, Abaturage batuye Akarere, Abakozi b'Akarere bakorera kuva ku Kagali kugera ku Karere,Abafatanyabikorwa batandukanye.Nyuma yogutanga ikaze yabwiye Abitabiriye uwo muhango ibyashingiweho hategurwa iyo ngengo y'Imali,ndetse anasaba buri wese kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Muri rusange Ingengo y'Imali y'Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2013-2014 ikazaba ingana n'amafaranga y'u Rwanda Miliyari cumi n'ebyiri ,Miliyoni mirongo itatu n'imwe ibihumbi ijana na mirongo ine na bine na magana ane mirongo itanu n'umunani (12.031.144.458 ) azava mu misoro n'Amahooro y'Akarere,inkunga ya Guverinoma,Ikigega cya Leta gitera inkunga Uturere (RLDSF) ndetse n'Abaterankunga.
Mu ijambo rye asobanura Ingengo y'Imali uburyo yateguwe n'uburyo izashyirwa mu bikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rusizi Bwana NDEMEYE Albert yagaragaje muri make uburyo Ingengo y'Imali y'umwaka ushize wa 2012-2113 yakoreshejwe anasobanurira abitabiriye uwo muhango ko hari amafaranga yasigaye ariko ibikorwa byayo bikaba bigikomeza bityo akaba azakoreshwa mu ngengo y'Imali nshya y'Akarere,yagaragaje nanone Abaterankunga bazafasha muri iyo ngengo y'Imali,asoza ijambo rye nawe yasabye buri wese kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi Ngengo y'Imali.
Intumwa ya MINECOFIN ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye cyane Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi uburyo iyi Ngengo y'Imali iteguye neza,ndetse n'uburyo uyu muhango witabiriwe na buri wese ugomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo anizeza Akarere ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi ngengo y'Imali.
Nyuma yo kuganira  no kungurana ibitekerezo kuri iyo ngengo y'Imali y'umwaka wa 2013-2014 abari bateraniye muri uwo muhango bayishimye ndetse ishyirwaho umukono na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana KAMANZI Symphorien ,wanashoje uwo muhango.