RUSIZI, MINISITIRI W’UBUZIMA YATANGIJE GUKINGIRA EBOLA KU NKOMBO

Muri gahunda yo gukomeza kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola mu Rwanda hakajijwe ingamba zo kwirinda mu buryo bwose . Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Mutarama 2020 muri iyi gahunda Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba aherekejwe n’uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima Madame Doctor KANSONDE Mwinga yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Ebola ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu. Iki kirwa kandi kikaba gituranye kandi gihahirana cyane n’igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Minisitiri yabwiye abaturage ko n’ubwo uru rukingo ruri gutangwa ariko urukingo rwa mbere ari ukugira isuku. Maze abasaba no kutibagirwa izindi gahunda z’ubuzima zirimo kuboneza urubyaro, kwirinda izindi ndwara no gukomeza kwitabira gahunda za leta.