RUSIZI,MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU PROF SHYAKA ANASTASE YASABYE ABAYOBOZI BOSE BEGEREYE UMUTURAGE KUZAMURA IMIBEREHO MYIZA YE.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase yakoresheje abayobozi b’inzego z’ibanze b’ibyiciro binyuranye byo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke. Yagize ati:” Leta imaze gushyira imbaraga mu miyoborere myiza ishingiye ku byifuzo by’abaturage biganisha ku iterambere rirambye, twishimiye ubushake abaturage bo muri utu turere bagaragaza aho bishakamo ibisubizo n’imbaraga bagashaka amafaranga bakikura mu bukene. Icyo twifuza n’uko abanyarwanda bakora cyane bakavana amaboko mu mifuka, uwaba muzima yakamirwa n’amaboko, icyo bivuze nuko buri wese aba agomba gukora akibeshaho we n’umuryango we. Iyi nama yari irimo abayobozi banyuranye bo kurwego rw’igihugu Igihugu, Minister w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kurushaho kwegera abaturage bakabakemura ibibazo kuko umuturage ariwe shingiro ry’iterambere. Akaba yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi aho yabasabye kugira ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda kuko akimuhana kaza imvura ihise. Yagize ati ” Abaturage bo muri Nyamasheke na Rusizi barasobanutse bagaragaza ko bafite ubushake bwo gukora ni byiza ko abayobozi babegera bagafatanya hakirindwa imikorere mibi irimo ruswa no kugira akaboko karekare ,kuko Leta itazihanganira abazagaragaraho imikorere nkiyo. uwarya akarya akagabuye umwuga dukora wose tukawukora neza umunyarwanda twifuza ni uhesha igihugu agaci