INAMA JADF ISONGA RUSIZI

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/06/2013 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rusizi,habereye Inama y'Inteko rusange ya JADF ISONGA RUSIZI yayobowe na Perezida wa Komite Mpuzabikorwa ya JADF ISONGA RUSIZI Bwana KAMARAMPAKA Ephraim ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana HABYARIMANA Marcel.
Iyo nama yari ifite ku murongo w'ibyigwa kurebera hamwe aho imihigo y'Akarere igeze yeswa ku bufatanye n'Abafatanyabikorwa.
Abari mu nama bagaragaje ko imihigo hafi ya yose igeze ku rwego rushimishije banashishikarizwa gukora ibishoboka byose kugirango ibisigaye bibashe kurangira mu gihe gito gisigaye mbere yuko haba  Isuzumabikorwa ry'Imihigo.
Muri ibyo bikorwa hagarutswe ku Nyubako z'Ibiro by'Utugari,Poste de sante ndetse na SACCOs aho byagaragayeko inyubako hafi ya zose zarangiye hasabwa ko aho bitararangira byakwihutishwa.
Ikindi cyagarutsweho ni Abafatanyabikorwa bamaze kugaragaza ibikorwa byashyirwa mu mihigo y'umwaka utaha utaha wa 2013-2014.
Hagarutswe kandi ku mikorere ya Komisiyo na Sous Komisiyo za JADF aho Abanyamuryango ba JADF bavuguruye ayo makomisiyo na Sous Komisiyo bakoreramo.
Hunguranywe ibitekerezo kuri izo komisiyo na sous komisiyo ndetse no ku mikorere yazo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu yasabye ko abafatanyabikorwa barushaho kugira uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo kandi muri gahunda zabo z'ibikorwa bagashyiramo ibikorwa koko bigamije guteza imbere ubukungu bw'Akarere n'Imibereho myiza y'Abaturage.
Muri iyo nama  hemejwe ko tariki ya 10/07/2013b hazaba inama ya Komisiyo na sous Komisiyo yo gutora ubuyobozi bushya no gukora gahunda y'ibikorwa bya buri komisiyo.
Abafatanyabikorwa bishimiye ibikorwa biri mu mihigo ndetse banizeza ubufatanye banatanga inama zigamije kunoza itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryayo.
UWAMBAJE Naomi
PRO