RUSIZI, HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA WO GUKARABA INTOKI

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama hizihirijwe ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki.Uyu munsi ukaba wahurijwe hamwe n'umunsi ngarukamwaka w'ubwiherero. Umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem mu ijambo rye yongeye gusaba abaturage gukomeza kurangwa n’umuco w’isuku bakaraba intoki n’isabuni igihe cyose bavuye ku bwiherero ndetse n’ikindi gihe cyose na cyane ko iyo intoki zigiriwe isuku bifasha kwirinda indwara nyinshi ziterwa n’isuku nke. Uyu munsi kandi abaturage beretswe uburyo bukwiye bwo gukaraba intoki.Umushyitsi mukuru mukuru muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi akaba ari nawe wari uhagarariye Minisitiri w’ubuzima Dr Zuberi MUVUNYI yongeye gusaba abaturage kurangwa n’umuco w’isuku igihe cyose. Bakagira ubwiherero busukuye.Yashimiye abafatanyabikorwa banyuranye barimo USAID,UNICEF,SFH n’abandi ku bufatanye bubaranga muri gahunda zo gutoza umunyarwanda kugira isuku agira ubwiherero bwiza kandi anakaraba intoki. Umuyobozi Mukuru akaba yanatangije gahunda y'Igihugu y'imyaka 5 yo gukaraba intoki ( National hand washing strategy 2019-2024