RUSIZI, HIZIHIRIJWE UMUNSI WO GUSHIMIRA ABASORA MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Rusizi hizihirijwe ku rwego rw’intara y’iburengerazuba umunsi wo gushimira abasora. Uyu munsi witabiriwe n’abasora baturutse mu turere twose uko ari 7. Uyu munsi waranzwe n’ibirori byo kwishimira ibyagezweho mu ntara y’iburengerazuba biturutse mu misoro. Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA) bwana RUGANINTWARI Pascal yagize ati :”uyu ni umunsi wo kumirikira abikorere basora ibyagezweho mu mwaka wose bikomotse ku misoro batanze kandi imisoro niyo yubaka igihugu kuko igize igice kinini cy’ingengo y’imari y’igihugu.” Umuyobozi w’abikorera mu ntara y’iburengerazuba yashimye ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bikoba byaratumye nta gusiragira bikibaho kuko bisigaye bituma igihe gikoreshwa neza. Abikorera kandi bashimiye Nyakubahwa perezida wa Repubulika uko adahwema guha ishema ab’ikorere cyane binyuze mu bigo by’imari bahabwa inguzanyo ndetse banagabanyirizwa inyungu. Bati tugiye gushaka amafaranga dukomeze dushyigikire icyerekezo cy’iterambere igihugi kirimo. Kuri uyu munsi kandi hashimiwe abasoze neza kurusha abandi mu ntara y’iburengerazuba.