IMIRYANGO YIMURIWE KIBANGIRA YAHAWE UBUTAKA BWO GUHINGA

IMIRYANGO YIMURIWE KIBANGIRA YAHAWE UBUTAKA BWO GUHINGA Imiryango 17 y’abaturage bimuwe bivanwa mu murenge wa Nyakabuye mu Ukwakira 2017 kubera gusenyerwa n’intambi z’ahacukurwa kariyeri n’uruganda rwa Cimerwa bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira aho bubakiwe inzu nziza nk’ingurane y’izo bari batuyemo ; Kuri uyu wa kabiri 22/10/2019 mu gikorwa kiyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem bahawe ubutaka bwo guhinga bubegereye mu murenge wa Bugarama akagari ka Ryankana ku musozi wa Rwanankuba. Iyi miryango yahawe buri wose ingurane y’ubutaka bwo guhinga bungana n’ubwo bari bafite aho bimuwe mu murenge wa Nyakabuye. Ubu butaka bahawe bose hamwe bukaba bungana na hegitari 2 bukuwe ku butaka bw’akarere bungana na hegitari 8 buri kuri uyu musozi. MANIRIHO Antoinette umwe mu baturage bo muri iyi miryango yagize ati: “ Turashima ubuyobozi budukemuriye ibibazo rwose ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza. Kuba duhawe imirima yo guhinga isimbura iyacu turanyuzwe cyane. Yakomeje agira ati:’ubu tugiye kuvana amaboko mu mifuka ubundi duhinge twihaze mu biribwa ndetse duhinge n’imbuto nk’izo twari dufite aho twimutse”. Naho umusaza NSENGUMUREMYI Kanoti ukuriye iyi miryango yagize ati:”rwose ubu turanyuzwe kandi tubonye ko koko ubuyobozi bw’akarere kacu bwumva abaturage bugaharanira ineza yabo. Umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem yabasabye kuzabyaza umusaruro ubu butaka bahawe bikabafasha kuzamura imibereho myiza yabo bihaza mu biribwa. Yabibukije kandi ko bagomba kuba umusemburo w’imyumvire ikwiye n’iterambere rirambye.