RUSIZI, HATASHYWE URUGO IMPINGANZIMA

Muri gahunda yo gukomeza kuzirikana ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge ku wa 12/10/2019 mukarere ka Rusizi hatashywe urugo “Impinganzima”. Uru rugo rwubatswe na Unity club Intwararumuri ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa rukaba rwatashywe na Nyakubahwa Minisitiri Kayisire Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri akaba anungirije Madame Jeannette Kagame ku buyobozi bwa Unit Club akaba yari kumwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase ,Minisitiri NYIRAHABIMANA Soline n’abandi bashyitsi banyuranye. Impinganzima ya Rusizi irimo intwaza 40 zigizwe n’abakecuru 32 n’abasaza 8 baturutse mu ntara y’iburengerazuba ndetse n’umwe ukomoka mu karere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo iyi kandi ikaba ije yiyongera ku zindi aho ubu mu mpingazima hose hamaze gutuzwa Intwaza zigera kuri 220. Umwe muri izo ntwaza witwa Verediyana Bavugamenshi wiciwe abana batandatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watanze ubuhamya, yashimiye Leta y’Ubumwe yabakuye ibuzimu ikabashyira ibumuntu. Ati "Jenoside yo mu 1994, banyiciye umugabo nakundaga n’abana batandatu nsigara jyenyine. Ariko Leta y’Ubumwe yarantabaye, iramfasha nsubirana ubuzima, none ngeze no mu Mpinganzima aho ntacyigunga, ndashimira cyane Perezida Kagame wansubije ibumuntu". Yakomeje avuga ko ubu amerewe neza kimwe na bagenzi be, kuko batujwe mu nzu nziza zirimo ibyangombwa byose kandi bafite ababitaho, bityo akomeza ashimira Madame Jeannette Kagame, Umuyobozi mukuru wa Unity Club Intwararumuri uhora ubazirikana, ndetse bamwe mu bagize uwo muryango bakaba bari basuye izo ntwaza. Mu ijambo rye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase yashimiye muri rusange abagize umuryango Unity Club Intwararumuri, ugizwe n’abari muri guverinoma, abigeze kuyibamo n’abo bashakanye kubera iki gikorwa n’ibindi byinshi bakora. Yashimiye by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame ku murage w’ubumuntu buhebuje, wo gufata iya mbere akaba intwararumuri koko agatuma ababyeyi b’Intwaza bongera bagaseka bakagira umucyo, bakumva ko ubuzima bukomeza, bakumva bafite ishema ry’uko nubwo Jenoside yabahekuye atari ari incike bafite abanyarwanda. Yakomeje agira ati "Ndashima Intwaza imbaraga zikomeje kugaragaza, kandi ndababwira ko kubera uwo mutsi mufite, murimo murera u Rwanda rw’ejo