RUSIZI, HATASHYWE URUGO MBONEZAMIKURIRE Y’ABANA BATO.

“Ndashimira cyane leta y’u Rwanda kuko ubu abana banjye basigaye bakaraba ku manywa kandi ntabyo babonaga.” Aya ni amagambo y’ibyishimo yavuzwe n’umwe mu babyeyi watanze ubuhamya ubwo hafungurwaga urugo mbonezamikurire y’abana bato mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019. Uru rugo mbonezamikurire y’abana bato kuva ku mezi arindwi kugera ku myaka itatu, rwatangiranye abana 120 ruzafasha ababyeyi bacururiza mu isoko rya Kamembe mu karere ka Rusizi kuko babonye aho bazajya basiga abana bakajya gucuruza nta nkomyi kandi abana nabo bitaweho. Uru rugo mbonezamikurire rugamije gushimangira uburere bw’abana bato rwubatswe ku bufatanyebw’Akarere ka Rusiz n’umuryango ADEPE ubitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana muri gahunda yo guteza imbere imikurire y’abana no kubaha indyo yuzuye barindwa igwingira. Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem yagize ati:” ntibikwiye ko tubyara abana tukabura guterwa ishema nabo. Kugira ngo umwana aba igisubizo ku isi n’uko aba yarezwe neza. Naho umuhuzabikorwa wa gahunda mbonezamikurire y’abana bato ku rwego rw’igihugu ari nawe wari umushyitsi mukuru Dr Anita ASIIMWE yagize ati: “ babyeyi turashimira cyane umuyobozi w’igihugu cyacu kuko ibi ntitwabigeraho tudafite ubuyobozi bukunda abanyarwanda. Ati babyeyi ndabasa kumenye ko uru rugo mbonezamikurire ari urwanyu,ntabwo rwaramba mutarugize urwanyu. Ati kandi ndangira ngo mbasabe ko igihe dutambuka turamutse tubonyeku rugo rw’umuntu hari umwanda ntukabe umubyeyi gito, ujye uhagarara umubwire uti: “ uyu mwanda uratera ikibazo abana bawe.” Yibukije kandi ko ibikorerwa abana bato aribyo bizabafasha kugira ubushobozi bwo kuba abanyarwanda bashoboye.