RUSIZI: INAMA YO KUGARAGARIZA URUBYIRUKO IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI BWAKOZWE NA AJPRODHO JIJUKIRWA

Uyu munsi ku wa gatanu  tariki ya 15/02/2013 saa yine (10hoo) mu cyumba Cy’inama cy’akarere ka Rusizi habereye inama yo kugaragariza ibyavuye mubushakashatsi bwakozwe na AJPRODHO JIJUKIRWA inama y’urubyiruko ruhagarariye abandi munzego zibanze  iyobowe n’intumwa za vuye muri AJPRODHO JIJUKIRWA  igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ubushashatsi  bwakozwe mu rwego rw’igihugu mu kureberara hamwe imibereho y’urubyiruko muri rusange.

Bwana Ngirumwe James akaba yatangarije abitabire iyi nama ko ubu bushakashatsi buzatuma urubyiruko rusuzuma imibereho yabo  bagafata ingamba zatuma bashobora kwiteza imbere bakazamura igihugu.n’imbereho yabo muri rusange

Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe ku bibazo byugarije urubyiruko  n’ibitekerezo byatanzwe kugirango ibyo bibazo bishobore gushakirwa umuti hifashishijwe inzego zitandukanye z’urubyuiruko.

Ni muri urwo rwego hatumiwe urubyiruko  rugera kuri 50 harimo cyane cyane abahuzabikorwa ba CNJ b’imirenge;abahagarariye ama cooperative y’urubyiruko n’abandi bafiye aho bahurira n’ibikorwa by’urubyiruko.

Muri iyi nama habayeho ibiganiro bigamije kutanga ibitekerezo aho buri wese yagaragaza ibibazo byugarije urubyiruko mu ndetse n’ingamba zafatwa kugirango urubyiruko rushobore kuzamuka haba mu myumvire ndetse no mubushobozi bwabo

Aha urubyiruko rwigabanijemo amatsinda yo gutangamo ibitekerezo rugamije kwigira hamwe ibijyanye nubushakashatsi bwavuye mubyo bari bamaze gusobanurirwa.

Nkuko twatangarijwe n’umwe murubyiruko rwitabiriye iyi nama uhagarariye abandi yatubwiye ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ko azatuma bashobora kujya munzego zitandukanye bayobora bagasobanurira abo basize ibijyanye n’ibibazo bibugarije ndetse nuburyo bwo  kubikemura no kwiteza imbere.

Mubibazo batanze harimo ibikurikira:

1.kuki bafatira ku manota atandukanye hagati y’abahungu n’abakobwa kubajya mukwiga mumashuri atandukanye ya leta

2. ikibazo cya universite nke mu karere ka Rusizi

3.urubyiruko rubangamiwe n'ubwandu bwa sida bitewe n'amatorero cg amadini amwe namwe atemera ko bakoresha udukindirizo

4.kudahabwa umwanya wo kwiyamamaza  bitewe za za experiences

5.ibura ry'abaterankunga mu bijyanye n'imikino mu mirenge

6.ibura ry'inzu z'imyidagaduro mumirenge

7.kudaha agaciro abakora imyidagaruro aho abahanzi bamwe bafatwa bafatwa nkibirara 

bijejwe ko ibi bibazo bizakorerwa ubuvugizi bikazasuzumwa.