RUSIZI : ABAMBUYE IBIGO BY’IMARI IMITUNGO YABO IZAFATIRWA

Tariki ya 13Gashyantare 2013 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi habereye inama ya Access to Finance Forum yahuje Abahagarariye ibigo by’imari iciriritse, Abanyamabanga Nshingwabikorwa  b’imirenge yose igize Akarere ka Rusizi,n’Abahagarariye amabanki yose akorera mu Karere ka Rusizi yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Bwana HABYARIMANA Marcel.

Muri iyo nama hasuzumwe ikibazo cy’abambuye ibigo by’imari nkuko bigaragara muri raporo ya nyuma y’ukwezi k’Ukwakira, amafaranga asaga miriyoni mirongo icyenda n’enye (94.000.000FRW

Muri iyo nama hafashwe umwanzuro ko mu gihe cy’ukwezi aya mafaranga agomba kuba amaze kwishyurwa ku bufatanye bw’abahagarariye ibi bigo by’imari ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bakaba batangaje ko bizaborohera kuko bashyikirijwe urutonde rwa ba bihemu n’aho bakomoka ibi bikazabafasha gukurikirana imitungo yabo igafatirwa.

Mme Mukamana Esperance na Mme Ingabire Nadine Michelle ni bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ngo kuba muri iyi nama bagaragarijwe urutonde rw’abambuye ibigo by’imari ndetse n’imyirondoro yabo ngo basanga bizabafasha kugera kuri iyi ntego yo kuba barangije kwishyuza muri iki gihe cy’ukwezi bahawe , ikindi kandi ngo ni n’igihe cyiza kuko imyaka igiye kwera bakazabona ibyo bafatira ku bazananirwa kwishyura.

Mu rwego rwo kurwanya imikorere mibi mu bigo by’imari aribyo bivamo kwamburwa ndetse no kunyereza imitungo kwa bamwe mu bakozi, ngo ubu hafashwe ingamba z’igenzura rihoraho kenshi na kenshi kandi iryo genzura rikaba ritunguranye nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu yabitangarije abari bitabiriye iyo nama.

Muri iyi nama kandi hanagarutswe kuri Gahunda ya HANGA UMURIMO mu cyiciro cya 2 ahagaragajwe imishinga itarabonye inguzanyo kubera impamvu zitandukanye ariko ahanini zashingiye ku ngwate zikunze kugaragazwa zifite agaciro kari hasi cyane y’inguzanyo bene zo basaba.

Hanagarutswe kandi kuri gahunda yo gutera inkunga ikigega Agaciro Dev. Fund, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ,abahagarariye ibigo by’imari n’amakoperative basabwe  kongera gukangura abo bayobora  gushyira mu bikorwa ibyo bagiye biyemeza ku bushake bwabo.