Rusizi:Harageze ko abanyarwanda bakorera munzira zifunguye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/02/2013 Ibi ni byatangaje n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscal ubwo yafaga ijambo mu gutangiza icyumwru cya Committee policing kurwego rw’ako karere aha akaba yabwiye abanyarusizi ko umujyi wabo ari muto cyane ariko ukaba ukorerwamo ibintu byinshi byaba ibyiza n’ibibi akenshi ababikora bakibwira ko ntashisho ribareba kandi mubyukuri ngo abakora ibibi baba bafitwe kurutonde, akaba ari muri urwo rwego ngo muri ikicyumweru bagiye kugenderererwa mungo zabo kugirango bigishwe kuko ikicyumweru cyashyiriweho kugirango abaturage bafatanye n’inzego z’umutekano kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano mubatunzwe agatoki harimo abacuruza urumogi ,abakora ibikorwa by’ubucuruzi bwa magendu, abacuruza amavuta y’ibinyabiziga mumajerekani nabandi.

Nzeyimana Oscal kandi yavuze ko umutekano ariwo banze mubikorwa abanyarwanda bagomba gushyira imbere kuko ariwo bakesha ibimaze kugerwaho ,akaba yasabye buriwese kugaragaza uruhare mu kuwucunga.

Yaba Umuyobozi wa Polici mu karere ka Rusizi Kajeguhakwa Jean Claude yaba n’umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke Colonel Rutikanga  Batangaje ko Committee Policing yatanze umusaruro mwiza kuva ya shyirwaho kuko yatumye ibyaha bigabanuka bitewe no guhanahana amakuru bigatuma hakumirwa ahagiye kuvuka ibibi bitaraba aha akaba yashimye abaturage kumbaraga bagenda bagaragaza mu kwishakira umutekano urambye bityo iterambere rigakomeza yavuze ko mu karere ka Rusizi umwaka ushize hagaragaye ibyaha 30 naho muri ukukwezi kurangiye hakaba haragaragaye 24 gusa, yatangaje ko kuva kera kose abaturage bibwiraga ko umutekano ari uwabaporisi n’abasirikare ariko ngo ubu buriwese amaze kumenya ko agomba kuwicungira arinayompamvi Committee policing yashyizwemo imbaraga.

Imbaga y’abanyarwanda yari iteraniye aho batangaje ko batazemera ko hari uwahagarika iterambere bamaze kugeraho agamije kongera kubibamo abanyarwanda amacakubiri ngo kuko bazi aho yabagejeje ,ngo bazatungira agatoki inzego z’umutekano  abakekwaho gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano  wabo kuko ngo bo bakeneye amahoro arabye kandi akomeza kubaganisha ku iterambere.