Rusizi: Ubutwari ni icyerekezo kigomba guharanirwa kandi bigafasha abantu benshi mu gihugu

Aya ni amagambo yavuze n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda, umunsi wizirijwe mu mudugudu wa Bugumya, akagari Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ku rwego  rw’Akarere ka Rusizi ahari abaturage basaga ibihumbi 5.

Muri ibi birori Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Bwana Ingabire Joyeux  yashimye ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari iza FPR/Inkotanyi zitanze zikabohora igihugu kimwe n’izindi ntwari zibukwa kuri uyu munsi avuga ko ari urugero rwiza abaturage b’umurenge wa Nyakabuye bazajya bareberaho, bagaragaza urukundo bakunda igihugu cy’u Rwanda.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar, yagarutse ku mateka yaranze igihugu haba mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu n’uburyo hari abagiye bayatoba bagamije gushora abanyarwanda mu mwiryane bitewe no gushyira umbere inyungu zabo bwite.

Mayor Oscar kandi yasobanuye iby’iciro by’intwari mu Rwanda nk’Imanzi, Imena n’ingenzi; agaragaza uruhare rwazo kugeza n’aho u Rwanda rugeze cyane cyane ko bashyize kuruhande inyungu zabo bwite bagashyira imbere inyungu z’abanyarwanda bari imbere mu gihugu babangamiwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwariho ndetse n’abari barahejejwe hanze nabwo, bityo ibyo bakoze bikaba byaratumye urwanda rwongera kuba urwa bose  kandi bunze ubumwe.

Mu ngero zatanzwe harimo urwa General Major Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, Madame Uwiringiyimana Agatha wishwe kubera guharanira ko abanyarwanda babaho bareshya kandi bagahabwa mahirwe kimwe cyane cyane mu burezi, Umutegarugori witwa Niyitegeka Felicite wanze gutererana abari mu kaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 akaza kwicanwa nabo, ndetse n’abana b’inyange banze kwitandukanya ubwo abacengezi babateraga bakabasaba kwivangura ariko bakagaragaza ko nta mututsi cyangwa umuhutu ubarimo.

Ashingiye kandi ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti:“Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”, Mayo Oscar, yasabye abaturage b’Umurenge wa Nyakabuye kugaragaza ubutwari bubahiriza gahunda za Leta zirimo kuboneza urubyaro, kwita kubidukikije, guca ubuharike, kugira isuku muri byose bigaherekezwa no kugira ubukungu bugaragarira buri wese.

Umurenge wa Nyakabuye ni umurenge ugizwe n’utugari dutandatu n’imidugudu 51. Uyu murenge utuwe n’abaturage ibihumbi 29.302  bagizwe n’abagabo ibihumbi 13.833 n’abagore ibihumbi  15.469 bibumbiye mu ngo 5995. Nkuko byatangajwe ngo ubukungu bwawo bushingiye ku buhinzi bw’umuceli, ibigoli,imyumbati, imboga, Kawa n’ibishyimbo ndetse kuri ubu hakaba haratangiye na gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’inka za kijyambere binyuze muri Girinka mu Nyarwanda.