Perezida Kagame arasaba ko umusaro w’umuceli mu gishanga cya Bugarama wa kwiyongera

Ibi Perezida Paul Kagame yabisabye abayobozi b’ikigo RAB kuri uyu wa kane, tariki ya 17/01/2013, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko agirira mu Ntara y’iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rusizi. Muri uru ruzinduko, Umukuru w’igihugu yasuye uruganda rutonora umuceli ruri mu mu murenge wa Muganza, rukaba ruzwi ku izina rya SODAR Mashyuza rice Mill.

Muri uru ruganda, umukuru w’igihugu yagize umwanya wo kuganira n’abahinzi b’umuceli mu gishanga cya Bugarama, asobanurirwa ingano yacyo, uko imirimo y’ubuhinzi bw’umuceli ikorwa n’amako y’imbuto y’umuceli uhingwa muri icyo gishanga. Icyagaragaye mu bisobanuro yahawe ni uko ingano y’umuceli wera muri icyo gishanga idahwanye n’ubuso bwacyo bityo akaba yaravuzeko hagomba kongerwamo imbaraga umusaruro ukiyongera kuko uboneka kuri ubu ari muke ushingiye ku buso gifite.

Umuyobozi w’uruganda rwa SODAR Mashyuza Rice Mill, Bwana Ndagijimana Laurent, yasobanuriye umukuru w’igihugu imikorere y’urwo ruganda n’ubushobozi rufite, aho yavuze ko rufite ubushobozi bwo gutonora toni 20 z’umuceli ku munsi, kandi umuceli watonowe hakaba habonekamo nimero ya mbere, iya kabiri, iya gatatu n’iya kane. Umukuru w’igihugu yishimiye imikorere y’uru ruganda, cyane cyane ko yaniboneye uburyo imashini zitunganya umuceli, uko bawufunga mu mifuko yabugenewe ndetse n’aho babika umaze gutunganywa.

Mu rwego kandi rwo guteza imbere ubuhinzi, Perezida Paul Kagame yavuze ko hagomba kwimakazwa guhinga by’umwuga kandi bigaherekezwa no kurya neza, bwaki mu Rwanda ikaba kirazira, kandi aho Akarere kageze mu iterambere ry’ubuhinzi hakongerwamo izindi mbaraga.

Perezida Kagame, yasabye abahinzi b’umuceli gukomeza ibikorwa byabo kandi bagaharanira kugera kuri byinshi, ku buryo bashobora no kugera ku musaruro uhagije igihugu cyose, byaba ngombwa n’abaturanyi b’igihugu cy’u Burundi na Congo bakaba bamwe mu bagize isoko ry’umuceli beza.

Nkuko byasobanuwe kandi ngo amwe mu mahirwe ashobora gutuma umusaruro wiyongera ni uko abahinzi basigaye bahingira rimwe nyuma y’isaranganya riherutse kuba, hagamijwe guca ubwikanyize bw’abari bafite ubuso bwinshi kandi batanabubyaza umusaruro uko bikwiye, no kuba abo bahinzi bose bari mu makoperative, bivuze ko amabwiriza ajyanye n’ubuhinzi bugikorerwamo abagereraho rimwe kandi bakanayubahiriza kimwe.

Icyakora mu bibazo bishobora kubangamira ubwiyongere bw’umusaruro ku buso bihingwaho, harimo ibikorwa remezo bisanzwe bifasha abahinzi kuyobora amazi mu mirima, kuri ubu bikaba bishaje cyane ndetse n’isuri ikunze kukibasira itewe n’imvura nyinshi iturutse ku misozi ya Rwimbogo na Nzahaha.

Igishanga cya Bugarama, kiri ku buso bungana na Ha 1600, buri mwaka keramo toni zigera kubihumbi 15, kikaba gihuriweho n’imirenge ine ariyo; Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura; hakaba hari n’umugambi wo kongera ubuso bwacyo ho ha 700 mu minsi iri imbere.