Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Karere ka Rusizi

Ni kuri uyu wa kane tariki ya 17 mutarama 2013 ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe yakoreye mu Karere ka Rusizi Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba Abanyarwanda gukoresha ubwenge bafite kugira ngo umusaruro ubashe kwiyongera,  kuko aribwo bazirinda gutegereza  ak’imuhana. Ibi Perezida wa Repubulika yabitangaje,aho yasuye Uruganda rutonganya umuceli wera mu gishanga cya Bugarama, ndetse akaba yanashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ruganda rushya rwa CIMERWA mu rwego rwo kuruvugurura. Aha hose umukuru w’igihugu akaba yasobanuriwe ibyo burir ruganda rukora n’ingamba zihari mu rwego rwo konera umusaruro warwo.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage b’Akarere ka Rusizi yababwiye ko Imana yahaye Abanyarwanda Igihugu cyiza kirimo n’ibyo bashobora guheraho kugira ngo bibateze imbere. Aha yavugaga nk’amashyuza ari mu Murenge wa Nyakabuye, nyiramugengeri iboneka mu Murenge wa Rwimbogo mu gishanga cya Gishoma, ikiyaga cya Kivu n’ibindi. Perezida Paul Kagame yagize ati “gutekereza  cyane byatuma tureba uko twabyaza amashanyarazi ibyo byiza Imana yaduhaye bityo tukongera asanzwe ahari”.

Avuga ku Kiyaga cya Kivu, Perezida Paul Kagame yasabye ko muri uko gutekereza harebwa uko ubwikorezi muri iki Kiyaga nabwo bwashyirwamo ingufu ndetse yemerera Akarere ka Rusizi ko Leta igiye kureba icya korwa kugirango ibi bibashe gukunda. Perezida Paul Kagame yashimiye abatuye Akarere ka Rusizi uburyo bagaragaza umwete mu byo bakora ndetse abasaba kurushaho  kunoza ibyo bataganya mu gihe kiri imbere, harimo no kwita ku buhahirane n’ibihugu baturanye by’u Burundi na Kongo.

Umukuru w’Igihugu yavuzeko, ubwo yaherukaga muri aka Karere mu mwaka wa 2010, Perezida Paul Kagame yari yanenze isuku yagaragaraga mu Mujyi w’aka Karere ka Rusizi, icyakora kuri uyu munsi Perezida Paul Kagame yishimiye impinduka zabaye muri uyu mujyi aho yavuze ko hari ibyakozwe bishimishije bityo abasaba gukomereza aho,kandi kandi asezeranya abatuye Aka Karere ko Leta izakomeza gushyigikira imigambi bafite y’iterambere bitewe n’uko bahinduye imyumvire.

Meya wa Rusizi Nzeyimana Oscar yari yabanje kugaragariza Perezida Paul Kagame  ishusho y’Akarere ayoboye n’ibyifuzo abagatuye bafite.  Mu byashimiwe Umukuru w’Igihugu harimo ishami rya Kaminuza ya Butare ryashyizwe muri aka Karere kugira ngo rifashe abifuza kongera ubumenyi kuko ubusanzwe benshi bahitagamo kwerekeza iya Bukavu muri RD Congo, isaranganywa ry’igishanga cya Bugarama ryatumye abaturage benshi babona imirima bityo bakabasha kwikenura, hagunda ya Girinka, kubona amashanyarazi n’ibindi.

Mu byifuzo bagejeje ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame harimo kubonera inyubako iri shami rya Kaminuza ya Butare,  kuko ngo ikorera mu mazu yahoze ari iy’Intara ya Cyangugu bityo aya mazu akaba ashaje, bakaba banamusabye kubakorera ubuvugizi ku bijyanye no kuba babona Hoteli yo mu rwego rugezweho kugira ngo ibashe gufasha mu bukerarugendo buboneka cyane muri aka Karere burimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Ikiyaga cya Kivu, amashyuza n’ibindi.

Avuga kuri ibi byifuzo, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko bafatanije n’abaturage ibi byose bizakorwa. Perezida Paul Kagame yagize ati “ uko turi aha dufatanije iyi Kaminuza ntitwazuyaza kuyuzuza. Ibi ariko biranareba abayigamo kuko hatagira abumva ko bazategereza ko inyubako ziboneka noneho bo uruhare rwabo rukaba urwo kuza kwiga gusa, kuko imbaraga zacu twese arizo zizatuma iboneka vuba”.

Paul Kagame na none yakomoje ku mutekano aho yasabye abaturage kuwusigasira kugira ngo hatazagira uza kwangiza ibyo baba baragezeho. Perezida w’u Rwanda yabwiye aba baturage ko aribo ba mbere bagomba kubungabunga uyu mutekano noneho izindi nzego zikaba zabunganira aho bibaye ngombwa. Tubibutse ko uyu ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu  mu Ntara y’Iburengerazuba rwabanje mu karere ka Nyamasheke ku wa gatatu tariki ya 16 Mutarama 2013.  Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame akaba yari mu Murenge wa Nyakabuye ahari hahuriye abaturage b’Imirenge itanu kuri 18  igize Akarere ka Rusizi. Kuri uyu wa gatanu,   ari nabwo  asoza uruzinduko rwe, Perezida Paul Kagame  araganira n’abaturage  kuri Sitade ya Rusizi iri mu Murenge wa Kamembe.