Rusizi: Abahunguka batangiye gufotorwa ngo bazahabwe irangamuntu mbere y’uko basubira iwabo

Ibi ni ibitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Irangamuntu mu Rwanda, Bwana Pascal Nyamurinda, ubwo twamusangaga mu nkambi  ya Nyagatare, yakira abanyarwanda batahutse, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11 Mutarama 2013, hakaba kanndi hari hatangiye n’igikorwa cyo gufotora abamaze gutahuka ariko batarerekeza aho bakomoka.

Bwana Nyamurinda, avuga ko impamvu  bahisemo kuza kwandika no gufotora abanyarwanda batahutse babasanze mu Nkambi ya Nyatare, mbere y’uko boherezwa iwabo, ngo ni ukugira ngo aba batahutse barusheho kwiyumvamo ikaze mu gihugu cyabo ndetse no kugira ngo batangire gukurikiza gahunda zose zireba abanyarwanda nk’abandi bene gihugu, ndetse ibyo bakorera abandi nabo babashe kujya babikorerwa.

Bwana Nyamurinda avuga kandi ko iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Ishinzwe gucyura impunzi no gucunga Ibiza, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ikigo cy’umushinga w’irangamuntu, kugira ngo birusheho kwereka aba batahuka icyizere cy’uko bafite agaciro n’amahirwe angana n’abo basanze.

Ngo bizatuma kandi nyuma yo kubona irangamuntu, bazashobora no kugerwaho n’ubundi bufasha nk’ubwisungane mu kwivuza, n’imfashanyo zinyuranye dore ko hafi ya bose bigaragara ko bakeneye gufashwa, nyamara abagomba gufashwa ngo haba hari ibyangomba baba bagomba kwerekana bigaragaza ko ari abanyarwanda, muri ibyo harimo n’irangamuntu .

Bamwe muri abo banyarwanda twaganiriye, barimo Nyiramporayonzi Seraphine, yatubwiye ko, ibi byatumye arushaho kugira icyizere n’ihumure ngo kuko babonye ko bafite agaciro nk’abandi banyarwanda, ngo kuko ubusanzwe bari baje bikandagira.

Ku bw’iki gikorwa, bakaba basaba ababa bakiri mu mashyamba ya Congo ndetse n’ahandi ko bakitabira gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.