Rusizi: Ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize y’imihigo ya 2012-2013 ni ibyo kwishimirwa

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, mu nama yabereye mu murenge wa Kamembe, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 04/01/2013, ihuje abagize Njyanama y’Akarere ka Rusizi, abakozi bose b’Akarere, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abahagariye sosiyete civile n’abikorera.

Intego Nyamukuru y’iyi nama kwari ugusesengurira hamwe raporo y’isuzuma mikorere yakorewe mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi uko ari 18 mu mezi atandatu ashize, kureba aho buri mukozi ageze ashyira mu bikorwa inshingo ze cyane cyane izijyanye n’imihigo y’umwaka wa 2012-2013, gukebura no kugira inama abatuzuza neza inshingano zabo, ndetse no gusesengura ahagaragara intege nke ngo hashakwe n’icyakorwa mu maguru mashya.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yatangaje ko yishimira umusaruro uturuka ku bakozi muri  iki gihe kandi bikaba bigaragazwa n’umusaruro w’ibyo bakora byishimirwa n’abatuye n’abagenderera Akarere, banahamyako hari intambwe nziza ikomeje guterwa mu rwego rw’iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse hakaba hari n’abavuga ko uyu muvuduko ukwiye kwiyongera kurusha uko bimeze kugeza ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, atangaza ko kugira ngo ibi bibashe kugerwaho ari uko abakozi bakomeza gukorana biruseho, kandi bakanoza ibyo bakora, bagakorera hamwe kandi ku gihe no gutanga serivise nziza.

Nkuko byagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Bwana Habyarimana Marcel, yasobanuriye abari muri iyi nama aho imihigo y’umwaka wa 2012-2013, igeze ishyirwa mu bikorwa, umuhigo kuwundi, bikaba byaragaye ko igenda neza, ku buryo usanga ibyahizwe byose muri uyu mwaka bihagaze neza ndetse hakaba hari n’ibyamaze kurangira, uretse mu bihinzi habaye ikibazo cy’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yangije imyaka y’abaturage mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Rwimbogo na Nyakabuye, ibi bikaba bishobora kuzatuma umusaruro w’uyu mwaka ushobora kugabanuka.

Ku bijyanye n’ubuhinzi kandi, Umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Bwana Ngabonziza Bosco alias Muganga, yasabye ko hakongerwa imbaraga mu buhinzi bwa Kawa, kandi itegurwa n’iterwa ry’ingemwe rikarushaho kwitabwaho, kuko hari aho usanga hari ahaboneka Pepiniyeli zitaba zifashwe neza.

Kubijyanye n’iyubahirizwa ry’inshingano za buri mukozi, buri wese yasabwe kugaragaza umusaruro mu byo ashinzwe, kandi hakabaho kugirana inama zubaka hagati yabo, no kwegerana n’abaturage mu kubashishikariza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Muri iyi nama hashimwe imirenge yitwaye neza mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ku isonga hakaba harahembwe  umurenge wa Bugarama washyikirijwe igihembo cya mudasobwa igendanwa n’ibihumbi 500, uwa kabiri uba uwa Nzahaha naho uwa gatatu uba uwa Mururu, yombi nayo ikaba yarabonye ibihembo, gusa Umuyobozi w’Akarere ka RUsizi, akaba yarasabye n’indi mirenge kongera imbaraga mu byo ikora.

Mubijyanye n’umutekano, Umuyobozi w’Ingabo muri Rusizi na Nyamasheke, Col. Rutikanga Jean Bosco, yasabye abakozi b’Akarere ka Rusizi, kurushaho kwita ku nshingano zabo no kubana n’abo bayobora. Ati:” ntawakagombye gukora muri Gihundwe ngo arare mu Bushenge. Mu butumwa yabahaye ni uko bagomba guhora bashishikazwa n’impinduka nziza z’iterambere ry’abaturage, kugirana ubumwe nabo kandi bagahora batanga urugero rwiza mu bo bashinzwe aho kugaragaza imyifatire idakwiye.

Mu gusoza iyi nama, Umuyobozi w’Akarere yasabye buri wese guhora ashishikajwe n’iterambere ry’aho bakorera kugira ngo iterambere ryihute ndetse ahari inzitizi hakagaragazwa hakiri kare. Ni muri uru rwego, inama yasojwe n’ubusabane bishimira uko umwaka wa 2012 urangiye neza.