Rusizi: COFEM mu nzira yo gufasha abakora uburaya bazwi ku izina ry’Abatabazi kwihangira imirimo

Nubwo umwuga w’uburaya utemewe nk’imyuga itanga imibereho ku bayikora mu Rwanda, muri iki gihe usanga umubare w’abagenda bawuyoboka wiyongera uko ibihe bitashye, nyamara uko biyongera niko n’ingaruka ziwuturukaho zingana, cyane cyane ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Ibi bikaba biri mu byatumye Koperative y’abagore mu murenge wa Mururu (COFEM),itangiza urugamba rwo kumenya ababa babarizwa muri uyu mwuga mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe Mururu na Nkanka, kugira ngo bafashwe kuwureka, babashe gukora ibindi byabateza imbere dore ko benshi mu bawugana bitwaza ko babiterwa n’ubukene.

Byatumye rero hakorwa ubushakashatsi, kubemera ko bakora uyu mwuga, haboneka abagera kuri  612, muri bo 33.3% bakaba babana n’agakoko gatera SIDA, icyakora hakaba hari n’abandi bawukora batemeye  kwibaruza kuko baba badashaka kumenyekana.

Binyuze mu mushinga wa COFEM witwa FHI360/ROADS ku nkunga ya USAID, izi ndaya zose zashyizwe mu matsinda icyenda, kugira ngo zibashe bahabwa ubumenyi bujyanye no kwirinda indwara zandurira mu myanya ndanga gitsina na SIDA irimo, ndetse banafashwe kubona imiti ku banduye n’indi mirimo bakora itari ukwicuruza.

Muri aba 612, 18 bahisemo kujya mu mashuri yisumbuye, dore ko bamwe bari baranayavuyemo kugutwara inda z’indaro bakiga, 15 bigishwa ubudozi, 10 bigishwa gusuka no gutunganya imisatsi, abandi bakaba barigishijwe  gutegura imishinga mito no kuyicunga, ku buryo bose uko bahuriye mu itsinda ry’abatabazi bemeza ko bamaze kugira aho bigeza.

Kuri uyu wa gatanu, tariki 21/12/2012; izo ndaya zemeye kwiga imyuga zashyikirijwe ibikoresho bizazifasha gukora ibyo zize, kandi bikazatuma bahugira ku kazi aho guhora abategereje ko ijoro rigera ngo bage gutega abagabo ku mihanda cyangwase ababahamagara kuri za Telefoni.

Nkuko bitangazwa na Nyirazaninka Antoinnete uyoboye COFEM, ngo impamvu bahisemo  gukurikirana aba bakobwa n’abagore bakora uburaya ngo ni ukugira ngo barebe ko hagabanuka ikwirakwira ry’ubwanda bushya Virusi itera SIDA.

Nyirazaninka avugako abona  bitanga umusaruro, kuko hari abahitamo ku bireka iyo babonye ikindi bakora, akaba ari muri urwo rwego abemeye kubireka bashyirwa mu mashuri y’imyuga, banayarangiza bagahabwa ibikoresho bituma binjira muri gahunda yo kwihangira imirimo.

Mu buhamya bwatanzwe na zimwe mu ndaya, nka Mukama Olive, Icyimpaye Mariamu na Ingabire Amisa, bamaze imyaka 9 bakora uburaya, bavuga ko impamvu zatumye bajya mu buraya ari ugutotezwa n’imiryango yabo ndetse n’ubujiji, ku buryo ndetse inyungu bakekaga ziwurimo ntazo bigeze babona ngo ahubwo batahira gukubitwa n’abagabo babasambanya n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina na SIDA idasigaye, bagasaba rero abawugannye n’abatekereza kuwugana ko babireka, dore ko n’amazina y’Indaya n’abatabazi bahabwa nta gaciro abaha.

Ndamuzeye Emmanuel, Ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Risizi, yasabye izo ndaya kwigirira icyizere no kumvako amaramuko atari mu kwicuruza, ahubwo bagashingira ku nkunga babonye bakiteza imbere, no gukangurira bagenzi babo ku bireka, kuko ntakiza kibirimo.

Ibikorwa bya COFEM, byatangiye muri 2007, umwaka  utaha COFEM irateganya kuzarihira amashuri yisumbuye abagera kuri 35, ndetse abandi bakomeze kwishyurirwa amashuri y’imyuga.