Rusizi: Abagana ibitaro bya Gihundwe bahamya ko hari impinduka nzia muri service bitanga ubu

Ibi biratangazwa n’abagana ibi bitaro, baje kwivuza, bakaba bavuga ko uko bakirwa  n’uko bavurwa bitandukanye n’uko byakorwaga mu gihe gishize, ngo muri iki gihe usanga hari impinduka nziza ndetse ngo serivise bitanga zaravuguruwe, dore ko hari abaforomo cyangwa abaganga babyo banengwaga kurangarana abarwayi.

Twashatse kumenya niba koko hari icyaba cyarahindutse, dusura ibyo bitaro kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Ukuboza 2012, tuvugana n’abaturage twasanze baje kubyivurizaho, batubwira ko babona harabaye kwivugurura cyane cyane ahavugwaga ibibazo nko muri serivise yo kubyaza( maternite), kwakira ababigana n’ahandi. Umudamu witwa Mukangoga Thancilla twahasanze yatubwiye ko yari yarigeza kuhazana umugore aje kuhabyarira umwaka ushize wa 2011, abona ibintu bitameze neza, ariko ngo ubwo yahageraga  muri week end ishize, yatunguwe no kwakirwa neza, gukurikiranwa n’abaganga, bimwereka koko ko ibintu byahindutse ndetse n’imikorere  ndetse ngo abaganga baza kenshi gukurikirana abarwayi, kandi imiti bakayibonera igihe, bashaka kugira n’icyo basobanuza bakabona ubasobanurira.

Ni nako twabwiwe n’abari baje kwivuza izindi ndwara, barimo Mpakaniye  Emmanuel watubwiye ko yatangajwe n’uko bamwakiriye neza, bitandukanye n’uko yari asanzwe yumva banenga serivise zihatangirwa, nyama dore ko n’abakozi abona barahinduye imyumvire ku buryo ngo hari bagenzibe bavugako batangiye ku bibonamo.

Kimwe mu byo ibi bitaro bya Gihundwe byahereyeho mu  kuvugurura serivise bitanga, harimo no gushyiraho umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora abagana ibitaro bya Gihundwe.

Uretse kandi abagana ibi bitaro, Hitayezu Florien ushinzwe kwakira no kuyobora  ababigana avuga ko , yishimira ko abaza basigaye bagaragaza, ikinyabupfura ndetse benshi bakaba baratangiye kujya baza batikandagira kuko bazi ko imikorerere yahindutse, ariko agasaba abagana ibi bitaro ko bajya baza bitwaje ibyangobwa bisabwa, mu kwivuza ndetse no kubahiriza uko baba bagomba gukurikirana  hakurijwe uko baje.

Umuyobozi Mushya w’ibi bitaro Dr Nshizirungu Placide, avuga ko, bafite umugambi wo kunoza serivise baha ababagana kurushaho ngo ni inshingano zabo, kandi mu rwego rwo gukorera mu mucyo ngo aho umukozi akorera hose hari ibimuranga na nimero umugannye ashobora kwiyambaza, aramutse atanyuzwe na serivise yaragiye gusaba.

Ibitaro bya Gihundwe, biherereye mu  murenge wa Kamembe ho mu  Karere ka Rusizi, bika byakira abaturage bagera kuri kuri  150   ku munsi , bikaba byaratangiye gukora mu mwaka 1995.