RUSIZI:Ibiyoga by’ibikorano byari bimukuyemo ijisho!

Uwo ni uwitwa Uwizeyimana wakubiswe hafi yo kumumena ijisho n’abanywaga ibiyoga by'ibikorano ibi kandi bikaba bifatwa nk'ibiyobyabwenge bikunze gutera urugomo mu murenge wa Kamembe. Abayobozi bimidugudu bafatanyije n’umurenge wa Kamembe kuwa 12/12/2012, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba nibwo bahagurukiye ibyo biyoga by’ibikorano bitemewe gukoreshwa kuko bimaze iminsi bihungabanya umutekano dore ko no mu mucyumweru gishize umwe mubabikoresha yishe mugenziwe kubera ubusizi aho kugeza ubu akiri mu maboko ya Police kuri sitasiyo ya Kamembe.

Ni muri urwo rwego mu kagari ka Gihundwe ari naho hakunze kugaragara urwo rugomo hafashwe imodoka yuzuye ibyo biyoga  bifatwa nkibiyobyabwenge ariko banyirabyo bakaba baranze kubiva ho aho bakurikiye imodoka yabizanye bavuga ko ngo bagomba kubisubizwa bakabinywa ndetse bamwe mubakunze kubikoresha ngo ni abantu badasobanutse biganjemo abajura , indaya n’abandi bakora ibikorwa by’urugomo aho ngo akenshi usanga atari abo muri Rusizi kuko ngo ari ababa baje gushakisha ubuzima mu mujyi wa Rusizi bazwi ku izina ry'abakosovu.

Umuyobozi w’akagari ka Gihundwe Nyirahagenimana yatangaje ko zimwe mungamba zafashwe ari ugukomeza kurwanya ibyo biyoga akaba anasaba  ababicuruza gushaka indi mirimo bakora atari iyo kwiyahura mu biyobyabwenge bikunze no guteza ingarukambi zikurura n’ubwicanyi. Uyu muyobozi w'Akagari akaba anatangazako uzajya abifatirwamo wese azajya ahanwa kandi bikomeye.