MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YITABIRIYE IYIMIKWA RYA MUSENYELI EDOUARD SINAYOBYE WA DIYOSEZI YA CYANGUGU.

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Werurwe 2021 Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu bwana GATABAZI Jean Marie Vianney yitabiriye ibirori byo kwimika Musenyeli mushya wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Nyiricyubahiro SINAYOBYE Edouard. Uyu muhango wabereye muri stade y’Akarere ka Rusizi ukaba wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye haba ku rwego rwa leta ndetse no ku rwego rwa Kiliziya gatolika. Uyu muhango wayobowe n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Nyiricyubahiro Philippe RUKAMBA akaba n’umuyobozi w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda. Hakaba kandi hari na Nyiricyubahiro w’ikirenga Antoine Kardinali KAMBANDA akaba n’umushumba wa arikiyepiskopi ya Kigali. Mu ijambo rye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagejeje ku bari bitabiriye ibirori ndetse na Musenyeli mushya wa Diyozsezi gatolika ya Cyangugu Eduard SINAYOBYE ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME bwo kubasuhuza no kwifuriza musenyeli mushya imirimo myiza no kurangiza neza ishingano yahawe kandi ko atazamutererana.Yibukije kandi ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashimira ubufatanye buranga kiliziya gatolika na leta y’uRwanda burimo ubufatanye ibikorwa by’uburezi ,iby’ubuvuzi, ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge,isanamitima, kwimakaza umuco w’amahoro n’ubutabera, ibikorwa by’iterambere birimo ibikorwa remezo by’amazi n’ibindi.