Mu Karere ka Rusizi hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange mu nama yo gukemura ibibazo iba buri wa gatatu saa tatu.
Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha;abarenganye n’ibindi. Ku yindi minsi isanzwe abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa cyangwa abayobozi barebwa n’ikibazo gihari.Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw’Umurenge.
Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye.
ufite ikibazo kandi ukeneye kurenganurwa yakwegera ubuyobozi bw'inzego z'ibanze zimwegereye Akagali cyangwa Umurenge ikibazo kitakenurwa akihutira kugana ubuyobozi bw'Akarere muri Servisi y'imiyoborere myiza
MUTUGANTAMBARA Christophe
UMUKOZI USHINZWE IMIYOBORERE MYIZA
AKARERE KA RUSIZI