UKO UBWOROZI BUHAGAZE MU KARERE KA RUSIZI

 

 

Mu Karere ka Rusizi, hakorwa ubworozi bw’amatungo maremare (inka), ubworozi bw’amatungo magufi(ihene, ingurube, intama, inkwavu, inkoko) , imbwa n’injangwe. Hakorwa kandi ubworozi bw’amafi n’inzuki.

Kugeza mu kwezi k’ukuboza 2016, imibare y’amatungo ihagaze ku buryo bukurikira:

-        Inka : 25991 zigizwe n’inyarwanda 8759, frisones pures 2426, jersey 894 n’imvange 13.912;

-        Ihene :54.203, intama 9.556, ingurube 31.486, inkwavu 9.440  n’inkoko 84.857

Ubworozi bw’amafi bukorerwa mu byuzi no muri Kareremba ziri mu Kiyaga cya Kivu.

Ubworozi bw’inzuki bukorwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Rusizi, hari centres de collecte z’ubuki mu Mirenge ya Gashonga na Giheke.

 

Muri gahunda ya Girinka, imiryango 3958 yorojwe inka muri gahunda ya girinka, imiryango 1653 yamaze kwitura, ubu mu Karere imiryango yose yorojwe ni 5611.

Mu rwego rwo gucunga inka zitangwa muri gahunda ya girinka, hashyizweho komite zishinzwe gukurikirana itangwa ry’inka muri gahunda ya girinka ku rwego rw’Akarere, Umurenge , Akagari n’Umudugudu.

 

Muri gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, Koperative 18 z’urubyiruko mu Mirenge zigiye korozwa inkoko zitera amagi.

 

Serivise zitangwa  ku rwego rw’Umurenge aho buri Murenge ufite umukozi ushinzwe ubworozi . Izo ni izi zikurikira:

-        Gutera intanga,

-        Gukingira amatungo indwara z’ibyorezo;

-        Gusuzuma indwara z’amatungo no kuyavura;

-        Gusuzuma isuku y’ibikomoka ku bworozi

-        Kugira inama abantu bose bashaka gukora ubworozi bwa kijyambere

 

Ushaka gusaba icyangombwa cyo gucuruza amatungo n’ibiyakomokaho yiyamabaza umukozi wa RAB ubishinzwe mu Karere ka Rusizi kuri aderessi ikurikira: Dr HABIMANA Cyprien :  0782412222 no kuri cyprienrb@yahoo.fr

Amategeko n’amabwiriza

1.       Amabwiriza mashya kuri gahunda ya girinka: www.minagri.gov.rw

2.       Amabwiriza ku gukusanya, gutwara no gucuruza amata: www.minagri.gov.rw

3.       Uruhushya rw’igikingi cyo kororeramo amafi muri Kareremba: www.minagri.gov.rw

4.       Itegeko rigenga imicungire ya farmusi veterinaire : www.minagri.gov.rw

5.       Animal health law: www.minagri.gov.rw

 

 

 

bamwe mu bahawe inka bishimira ubuyobozi bwiza