UBUCURUZI MU KARERE KA RUSIZI

Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’ibihugu 2 aribyo, RepubulikaIharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi; kakaba gafite imipaka 5 yemewe igahuza nibyo bihugu; ibi bifasha ubucuruzi bw’imbere mu karere cyane cyane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.Mu karere hari ibikorwa remezo bitandukanye bifasha ubucuruzi gutera imbere aribyo:  imihanda ,ikibuga cy’indege gifasha ubuhahirane, ububiko bunini bwa MAGERWA bufasha mu kubikamo ibicuruzwa bituruka hanze y’igihugu n’agace kahariwe inganda(Industrial Park). Mu karere hari  inganda nini zirimo CIMERWA itunganya ciment n’uruganda rw’icyayi rwa SHAGASHA, hari kandi inganda nto zitunganya umusaruro ukomoka ku bihingwa ngandurarugo, ngengabukungu, ndetse n’umusaruro ukomoka kubworozi. Ibikomoka ku biti nabyo ntibyibagiranye kuko hari agakiriro gafasha mukubitunganyamo ibikoresho. Mu karere ka Rusizi kandi ingomero z’amashanyarazihari  zigaburira igihugu cyose ndetse n’Akarere ku buryo buhoraho muri zo hari Mururu, Gishoma Pit plant.