SERVICE Y’IBIDUKIKIJE MU KARERE KA RUSIZI.

Service y’ibidukikije mu Karere ka Rusizi dutanga ubujyanama mu bijyanye no gukora imirimo itandukanye twirinda kwangiza ibidukikije. Aha twavuga imirimo y’ubwubatsi, gukora imihanda, ubuhinzi twirinda gusatira inkengero z’imigezi n’ikiyaga; ibi byose bigakorwa dushingiye ku  itegeko ngenga No 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera , kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda; kimwe n’amabwiriza  atandukanye.

Dufatanya n’inzego zitandukanye zikorera mu karere kumenyekanisha  politike y’ibidukikije mu Rwanda, n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Ni muri urwo rwego hashyizweho Komite z’ibidukikije guhera ku rwego rw’Akarere, Imirenge n’utugari, izi komite zikaba zigenwa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe No 126/03 ryo kuwa 25/10/2010 rigena imiterere, imikorere n’inshingano za komite z’ibidukikije.

Dukora ubukangurambaga ku ngamba zafatwa kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ibihe turwanya ibikorwa bihumanya ikirere bikaba byakwangiza akayungiro k’izuba, harimo kohereza ibyuka bitandukanye mu kirere, ari ibituruka ku gutwika amashyamba, kurundanyiriza imyanda hamwe ahantu hadatwikiriye,…

Buri mwaka tariki ya 03/06  mu Rwanda hose,twizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije,mu mwaka ushize wa 2016 tukaba twarawukoreye mu murenge wa Bugarama mu kigo cy’amashuri cya Muko, aho twari dufite insanganyamatsiko igira iti” DUFATANYE URUGENDO RWONGERAUBUDAHANGARWA KU MIHINDAGURIKIRE Y’IBIHE”, aho abanyeshuri bo muri icyo kigo bari bateguye udukino n’imivugo bitandukanye byerekeza ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.