SERIVISI Y’AMASHYAMBA N’UMUTUNGO KAMERE MU KARERE KA RUSIZI

Amashyamba

Akarere ka Rusizi gafite ubuso bw’amashyamba bungana na 4.226 Ha bugizwe na Ha 2.799 z’amashyamba y’abaturage na Ha 1.426 z’amashyamba ya Leta muri rusange.

Imicungire y’amashyamba mu Karere ka Rusizi.

Imicungire y’amashyamba mu Karere ka Rusizi bikorwa mu bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’Umutekano hakurikizwa amategeko agenga imicungire y’amashyamba mu Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2015-2016 mu bufatanye n’umushinga PAREF NL 2 mu Karere ka Rusizi twateye ingemwe z’ibiti by’ishyamba 110.000 ku  buso bwa Ha 55 ningemwe z’ibiti bivangwa n’indi myaka 102.000 ku buso bwa Ha 500.

Hatewe kandi ingemwe 377.160 ku buso 1.849 Ha ku ngengo y’imari y’Akarere.

Uyu mwaka wa 2016-2017 twateguye ingemwe z’ibiti bivangwa n’indi myaka zingana 516.000 turi kurangiza kuzitera zose hamwe zizajya ku buso bwa Ha 2.529. Turi gutera ingemwe zo mu bwoko bw’inturusu hagamijwe gusimbura amashyamba ya shaje ku buso bwa Ha 13.

Mu bikorwa kandi byo gucunga neza amashyamba twibanda ku bikorwa byo gukorera amashyamba ya Leta no gukangurira abahinzi gukorera amashyamba yabo cyane cyane kuyarinda inkongi ikunda kugaragara mu gihe cy’impeshyi.

Ku bijyanye n’amategeko:

Itegeko Nᴼ47bis2013 ryo ku wa 28/06/2013 rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba mu Rwanda ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nᴼ 37 yo ku wa 16/09/2013 ubu niryo twifashisha mu gucunga neza amashyamba muri rusange.

Hashingiwe kuri iri tegeko hagiyeho Iteka rya Minisitiri mu buryo bukurikira:

1.       Iteka rya Minisitiri Nᴼ 004/MINIRENA/2015 ryo ku wa 18/06/2015 rigena itangwa ry’uruhushya rukoreshwa mu bikorwa byereranye n’ishyamba ry’Akarere cyangwa iry’umuntu. Iri teka ryasohotse mu Igazeti ya Leta 27 yo ku wa 06/07/2015

Iri Teka rya Minisitiri rigena itangwa ry’uruhushya rukoreshwa mu bikorwa byerekeranye n’ishyamba ry’Akarere cyangwa iry’umuntu, imiterere y’urwo ruhushya,ibisabwa kugira ngo rutangwe n’igihe rumara.

2.       Iteka rya Minisitiri Nᴼ005/MINIRENA/2015 ryo ku wa 18/06/2015 rigena itangwa ry’ishimwe ku nzego z’ibanze zagaragaje ubudashyikirwa mu bikorwa by’amashyamba. Iri teka ryasohotse mi Igazeti ya Leta Nᴼ27 yo ku wa 06/07/2015

Iri teka rigena ishimwe rigenerwa urwego rw’ibanze rwagaragaje ubudashyikirwa mu bikorwa byo gucunga neza amashyamba hashingiwe ku musaruro wabonetse,rikanagaragaza uburyo bwubahirizwa mu gutanga iryo shimwe.

3.       Iteka rya Minisitiri Nᴼ 006/MINIRENA/2015 ryo ku wa 18/06/2015 rigena imicungire y’amashyamba ya Leta akomye adafite amategeko yihariye ayagenga. Iri teka ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nᴼ 27 yo ku wa 06/07/2015

4.       Iteka rya Minisitiri Nᴼ007/MINIRENA/2015 ryo ku wa 18/06/2015 rigena imiterere n’ibikubiye mu rutonde rw’amashyamba. Iri teka ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nᴼ 27 yo ku wa 06/07/2015

5.        Iteka rya Minisitiri w’Intebe Nᴼ 115/03 ryo ku wa 25/06/2015 rigena urwego rutanga uruhushya rwo gusarura ishyamba rya Leta n’uburyo bikorwa ryasohotse mu Igazeti ya Leta Nᴼ 27 yo kuwa 06/07/2015.

Umutungo Kamere:

Ku bijyanye n’umutungo Kamere twibanda cyane cyane ku mikoreshereze n’imicungire y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri nk’uko biteganywa n’itegeko Nᴼ 13/2014 ryo ku wa 20/05/2014 rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri.

Mu Karere ka Rusizi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri bukorerwa mu Murenge wa Butare,Bweyeye na Mururu.

Company ziri muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro twavuga: KIDUDUD, KAE, EUPHRATE MINING.

Ku mutungo kamere kandi twibanda kubungabunga inkengero z’imigazi aho muri uyu mwaka turi kubungabunga inkengero z’umugezi wa Rusizi mu bufatanye na SINELAC nyuma y’uko turangije kubungabunga inkengero z’imigazi ya Cyagara na Rungunga mu mwaka wa 2015-2016.