KOPERATIVE, INZIRA Y’ITERAMBERE RIRAMBYE MU KARERE KA RUSIZI

Akarere ka Rusizi gafite amakoperative 307 afite ubuzima gatozi, abumbiyemo abanyamuryango 22.994 barimo abagabo 13.101 n’abagore 9.893 bateranyije imari shingiro ingana na 1.380.250.613 frw. Ayo makoperative agabanyije mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rusizi akaba yiganjemo ay’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, gutwara abantu, ubukorikori ndetse n’izindi serivisi zitandukanye (kubitsa no kuguriza, transformation,…)aganyije mu buryo bukurikira :

N

ICYO KOPERATIVE ZIKORA

UMUBARE

1.

UBUHINZI

82

2.

UBWOROZI

51

3.

UBUCURUZI

63

4.

UBUKORIKORI

23

5.

SERIVISI ZITANDUKANYE

63

6.

TRANSPORT

25

7.

IGITERANYO

307

 

Izo koperative zagiye zigera ku bikorwa by’ingenzi bitandukanye birimo y’ubucuruzi ndetse n’izo izo koperative zikoreramo,inganda n’ibindi, ibikoresho bibasha gukora Umurimo bakora birimo imodoka, amapikipiki, ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo gusudira n’ibindi.

Izo koperative zifite uruhare runini mu guteza imbere abanyamuryango bazigize aho zagiye zihindura ubuzima bw’abazigize bishingiye mu kunoza Umurimo bakora ndetse no kunganirana mu bushobozi n’uburyo bw’imikorere.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufasha izo koperative kunoza neza ibyo zikoza, kunoza imiyoborere n’imicungire igamije kurushaho gutez’imbere abanyamuryango bazigize no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu nk’uko biri mu mahame agenga koperative.

Inyandiko z'ingenzi mu gushinga koperative