Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/11/2018 mu ruzinduko rw’akazi minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase yagiriye mu karere ka Rusizi agasura imishinga inyuranye y’iterambere yanasuye cooperative y’aborozi b’inka mu murenge wa Giheke.

Nyakubahwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ahageze yakiranywe ubwuzu n’ibyishimo n’aborozi bo muri koperative “ COOPRODEG”. Aba borozi bamugaragarije ibyishimo bikomoka ku cyemezo inama y’abaminisitiri yo  ku wa 24 Ukwakira 2018 cyo Kwegurira imigabane Leta y’u Rwanda yari ifite mu ikaragiro ry’amata rya Giheke igahabwa Koperative y’Aborozi (COOPRODEG) . Iyi migabane ikaba ingana na miliyoni Magana ane na mirongo irindwi n’eshanu ibihumbi Magana atatu mirongo inani na bitandatu n’amafaranga Magana atatu n’icyenda yeguriwe iyi koperative y’aborozi igizwe n’abanyamuryango 151. 

 Mu izina ry’abanyamuryango,NKURUNZIZA Bonaventure visi perezida w’iyi koperative yasabye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kubagereza kuri nyakubahwa perezida wa repubulika ubutumwa bw’ishimwe bw’abanyamuryango b’iyi koperative ku bw’inkunga itagereranywa. Yakomeje avuga ko uru ruhare rwabo mu ikaragiro uzabafasha kwiteza imbere. Iri karagiro rikazaba rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 20000 ku munsi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabasabye kuzongera umukamo ndetse bakanazamura ubuziranenge kugira ngo bazarusheho kunguka birushijeho no kwakira amata y’aborozi bo mu karere ka Rusizi ndetse n’ab’igice kimwe cy’akarere ka Nyamasheke maze bayageza ku isoko yujuje ubuziranenge na cyane ko iri ari ryo karagiro ryonyine riri muri iki gice kandi isoko rikaba ari rigari.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe