Mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi hose mu gihugu ku itariki ya 18 ukwakira 2018 hizihijwe Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umugore wo mu cyaro.Uyu munsi wari ibyishimo ku bagore mu mirenge inyuranye igize akarere ubwo bawizihizaga ku ncuro ya 19

Uyu munsi waranzwe n’ibirori binyuranye mu mirenge ariko ku rwego rw’akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Rwimbogo aho abagore bagize umwanya wo kumurika ibyagezweho dore ko uyu murenge waje ku mwanya wa kabiri mu mihigo y’inama y’igihugu y’abagore mu karere.

Mu magambo yavuzwe umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore Madamu UWIZEYIMANA Perpetue  yashimiye  ubuyobozi bwiza bw’igihugu budahwema kubungabunga uburenganzira b’umugore n’ubw’umwana w’umukobwa bityo akaba ariyo mahirwe ya mbere bafite kandi bagomba kubyaza umusaruro. Yaboneyeho kugaragaza iterambere umugore amaze kugerahaho binyuze muri gahunda zinyuranye zashyizweho anasaba abagore gukomeza kwiteza imbere cyane ko uruhare rwabo ari ntagereranywa mu iterambere ry’igihugu.

uyu munsi mukuru haremewe abana b’abakobwa babiri babyariye iwabo, aba bakaba banahaye bagenzi babo inama babasaba kwirinda kuko imbere yabo ari heza . Abashishikariza kwirinda kuzashaka kwifata amazi yarenze inkombe. Yanagarutse ku gushimira leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha mu guhumuriza abagize ibyago byo kubyara imburagihe.

Madamu KANKINDI Leoncie wari umushyitsi mukuru  yabasabye kubaho barangwa n’ubufatanye  mu kwiteza imbere. Yagarutse ku gusaba ko hakomeza gukumirwa ihohoterwa ryo mu muryango hibukwa ko umugore ari mutima w’urugo kandi ko umutima ntawe uwuhungabanya. Yibukije kandi ko kuba rero umugore ari mutima w’urugo rero umugabo agomba kumurinda ihungabana iryo ari ryo ryose. Bityo rero umugore n’umwana w’umukobwa bagomba gukomeza gusigasirwa. Asaba abagore gukomeza guharanira isuku y’abana n’iy’umuryango wose.

 

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe