“Gutera igiti ni nko kubaka uruganda runini rutunganya umwuka”

Aya ni amagambo  umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amashyamba bwana Musabyimana Jean Claude; yabwiye abaturage b’umurenge wa Nkungu bari I bitabiriye umuganda udasanzwe wo gutangiza iterwa ryibiti bivangwa nimyaka bikanarwanya isuri  mu rwego rwo kubungabunga ishyamba cyimeza rya pariki ya cyamudongo. Iki kikaba ari igikorwa giterwa inkunga  n’igihugu cy’ubudage binyuze mu mushinga Cyamudongo ufite inshingano zo kubungabunga ishyamba rya cyamudongo haterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku nkengero zaryo.

Mu ijambo rye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amashyamba yavuze ko ibiti biri muri iri shyamba cyimeza ari ibiti birinzwe n’itegeko bityo ko hatagomba kugira umuturage uryonona, yasabye kandi abaturage gukomeza kuribungabunga no kwita kuri ibi biti byatewe none dore ko ari ibiti bivangwa n’imyaka byiganjemo  grevilea,imihumuro,imifu,kariyandra na cederela. Yibukije kandi ko utema ibiti agomba gutema ibiti byeze ndetse akaba afite n’icyangombwa gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ikindi kandi n’uko utema igiti agomba kugira uruhare mu gutera ibindi byinshi.Ibi biti byatewe kuri hegitari 4,3 ariko hakaba hateganyijwe kuzatera muri uyu murenge kuri ha 37.

Umwe mu baturage NKUNDABAGENZI Denys utuye mu ,umudugudu wa Gako,akagari ka Ryamuhirwa  murenge wa Nkungu ahatewe ibi biti yavuze ko yishimiye cyane iki gikorwa kuko ibi biti byatewe bizabafasha cyane haba mu kubaha umwuka mwiza, mu kubaha ibiti byo gushingirira imyaka ndetse n’ibiryo by’amatungo kuri bimwe n’ibindi bakabikuraho imbaho. Bityo rero yavuze ko nabo bagiye gushyiraho akabo mu gukomeza kubyitaho bigakura neza nk’uko umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem nawe yari yabibasabye mu ijambo yabagejejeho.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe