Intumwa nkuru y’ubwongereza mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Ukwakira yasuye akarere ka Rusizi.”Ndashima iterambere mbonye hano mu Rwanda Rusizi hari hashize imyaka 25 ntahagera. Nigeze mbagera mbere none mpagarutse ndi intumwa nkuru y’igihugu cy’ubwongereza”.

Aya ni amagambo intumwa nkuru y’ubwongereza mu gihugu cy’u Rwanda  JO LAMOS yavuze ubwo yari yasuye  akarere ka Rusizi. Aha kandi yanashyikirije abahuguwe 25  n’umuryango strive ku mategeko impamyabushobozi zabo. Yabasabye kandi kumanura amategeko bigishijwe bakayageza mu miryango basobanurira abaturage amategeko abarengera.

Umuyobozi w’Akarere bwana KAYUMBA Ephrem yashimiye inkunga igihugu cy’ubwongereza giha u Rwanda cyane mu rwego rw’amategeko  kandi ko u Rwanda rukomeje inzira y’iterambere umuturage  amenyeshwa amategeko amurengera.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe